Korali Elayono ibarizwa mu Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Remera, umudugudu wa Remera, yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2025 izakora ivugabutumwa mu Ntara z'Igihugu ndetse no muri Kigali.
Korali Elayono iri mu makorali akomeye mu Rwanda no mu Karere. Yyavutse mu mwaka wa 1996 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yatangiye igizwe n'abaririmbyi 7, ariko kuri ubu igizwe n'abarenga 150, ikaba imaze kwigarurira imitima ya benshi.
Kuri ubu bashyize hanze indirimbo nshya bise "Umwami w’amahoro" ibumbatiye ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Yesu Kristo ari we mwami utanga amahoro. Iyi ndirimbo bayikoze nyuma y'ukwezi kumwe bashyize hanze indi bise "Gusenga kwawe" yishimiwe cyane.
Korali Elayono ikomeje guhembura benshi no kubahumuriza. Si mu ndirimbo gusa, ahubwo banakora ibiterane bitandukanye aho muri uyu mwaka wa 2025 bari guteganya kuzenguruka igihugu mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.
Umuyobozi Wungirije wa Korali Elayono, Ukwishatse Samuel,
aganira na InyaRwanda, yagarutse ku kuba bari gukorana imbaraga nyinshi, aho
nyuma y’ukwezi kumawe gusa bamaze basohoye indirimbo, ubu bakaba bashyize hanze indi
nshya.
Yagize ati: “Ni byo koko twasohoye indirimbo nshya, twabonye ko ivugabutumwa rinyuze mu ikoranabuhanga rigera ku bantu benshi kandi mu buryo bwihuse. Ni yo mpamvu twahisemo gukoresha urubuga rwa YouTube rwa korali ari rwo "Elayono Choir Remera Official".
Yavuze ko bashingiye ku bitekerezo by'ababakurikira, basanze gushyira ibihangano byabo kandi byinshi ku rukuta rwabo rwa Youtube, bitanga umusanzu ukomeye mu Bwami bw'Imana kuko imitima ya benshi ihembuka. Ati: "Twasanze bizatuma imitima ya benshi ihembuka binyuze mu bihangano byacu.”
Korali Elayono igizwe n’abanyamuryango bo mu ngeri zitandukanye: abakuru, abato, abanyeshuri, ndetse n'abari mu mahanga. Muri uyu mwaka wa 2025, ifite imigambi y'ivugabutumwa ryagutse nk'uko twabigarutseho haruguru.
Elayono Choir bakomeje gukorana imbaraga nyinshi mu muziki
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "UMWAMI W'AMAHORO" YA ELAYONO CHOIR
TANGA IGITECYEREZO