RURA
Kigali

Asaph Worship Band bafashe amashusho y'Album yabo ya 2 'Paid in Full' mu gitaramo cyahembuye benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/05/2018 9:28
0


Asaph worship band ibarizwa muri Zion Temple Nyarutarama, yafashe amashusho (Live recording) y'indirimbo zigize album ya kabiri yitwa 'Paid in Full' mu gitaramo cyahembukiyemo imitima ya benshi mu bacyitabiriye. Aya mashusho azajya hanze vuba.



Album ya kabiri 'Paid in Full' bafatiye amashusho, igizwe n'indirimbo 10 zanditswe na Pastor John Bosco Kanyangoga uyobora Zion Temple paruwase ya Nyarutarama. Izo ndirimbo ni: Walls are falling down, Dance of freedom, Paid in Full, I will not fear, Nothing will stop me, Shimwa Yesu, Rule and Reign, My coming King, Send me Lord na Unstoppable Praise.

Asaph Worship Band

Asaph Worship Band mu gitaramo baherutse gukora

Amashusho y'iyi album yafashwe mu gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018. Ni igitaramo cyabereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali kuri Eglise Vivante de Jesus Christ (Living Church of Jesus Christ). Kwinjira byari ubuntu ku bantu bose. Iki gitaramo cyagenze neza gishimisha cyane abacyitabiriye kurenza kuba byari ifatwa ry'amashusho. Buri umwe wari muri iki gitaramo yagize ibihe byiza asabana n'Imana binyuze mu gusenga, kuramya no guhimbaza Imana.

Asaph Worship Band

Abatari bacye bahembukiye muri iki gitaramo

Asaph Worship Band irahamagarira abakunda Imana ndetse bifuza kugira umwanya uhagije wo kuyiramya no kuyihimbaza, kuzitabira igitaramo gikomeye bari gutegura, akaba ari igitaramo bazamurikiramo ku mugaragaro album yabo ya kabiri bise 'Paid in Full'. Iki gitaramo kizaba mu minsi itatu; Tariki 1-3 Kamena 2018 kibere mu Gatenga kuri Zion Temple.

Adeline umuvugizi wa Asaph Worship Band, aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Turaritse abantu bose kuri Launch izaba iminsi itatu tariki ya 1,2 ndetse n'iya 3 Kamena 2018 kuri Zion temple Gatenga, bazaze dufatanye kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo nshya."

Asaph Worship Band

Asaph Worship Band

Asaph Worship Band igizwe n'abaririmbyi batatu ari bo: Adeline, Serge na Chloé hakiyongeraho n'abacuranzi babo. Umushumba wabo; Pastor John Bosco Kanyangoga ni we mwanditsi w'indirimbo zabo. Asaph Worship Band ni Band y'itorero Zion Temple Nyarutarama, bakaba bafite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. 

Indirimbo 'Paid in Full' ari nayo yitiriwe album yabo ya kabiri, Asaph Worship Band batangaje ko bayihawe ubwo Umushumba wabo yari yasuye ihema ry'ibonaniro muri Israel mu rugendo rw'ubuhanuzi (Prophetic Tour) abakristo ba Zion Temple basanzwe bakora buri mwaka bagasura uduce dutandukanye muri Israel bayobowe n'umushumba mukuru; Apostle Dr Paul Gitwaza. Iyi album yabo nshya, bifuza ko yaba inzira Imana yakoresha mu guhesha umugisha ndetse no kubohora abantu bose bazayumva.

REBA ANDI MAFOTO

Asaph Worship BandAsaph Worship Band

Asaph Worship Band

Pastor John Bosco Kanyangoga umwanditsi w'indirimbo za Asaph Worship Band

Asaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship Band

Nyuma y'igitaramo bafashe ifoto y'urwibutso

Asaph worship band

Asaph Worship Band

Asaph Worship Band

Asaph Worship Band ubwo bamurikiraga inshuti zabo album 'Paid in Full'

UMVA HANO 'PAID IN FULL' YA ASAPH WORSHIP BAND







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND