RURA
Kigali

Twasanze hari amatorero atagira konti kandi buri cyumweru baratura – Dr. Uwicyeza uyobora RGB

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/03/2025 12:23
0


Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw'Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard yasobanuye impamvu hashyizweho amabwiriza mashya ku bantu bifuza gushinga imiryango ishingiye ku myemerere.



Amabwiriza mashya RGB yasohoye ku wa 6 Werurwe 2025 ategeka imiryango ishingiye ku myemerere kubanza kwerekana ibyangombwa by’inyubako yujuje ibisabwa mu gace iherereyemo izajya ikorerwamo imihango y’idini n’ibikorwa byo gusenga gusa.

Mu mabwiriza mashya yasohowe na RGB ku wa 6 Werurwe 2025, harimo ingingo ivuga ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba gukora ibikorwa by’imari byose bikorwa binyuze muri banki cyangwa mu bindi bigo by’imari byemewe mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Uwicyeza Picard, yabwiye RBA ko hari amwe mu madini basuye bagasanga nta konti agira nyamara yirirwa yakira amafaranga y’abaturage, bityo ko kubasaba gukoresha banki bigamije kubakangurira gukorera mu mucyo.

Ati: “Harimo ikintu cyo gukorera mu mucyo kubera impamvu nyinshi, hari impamvu ya mbere mvuga ko ijyanye n’umuturage. Ni amafaranga yanyu muba mwatanze.”

Dr. Doris Uwicyeza Picard yatangaje ko abaturage batanga amafaranga mu miryango ishingiye ku myemerere bakwiye kumenya uko akoreshwa. 

Ati: "Abantu baratura ariko ntumenya ngo amafaranga avuye he ajya he? [...] Twasanze hari amatorero atagira konti, kandi buri cyumweru baratura, bayabika he?"

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yavuze ko kugenzura amadini ari inyungu z’abaturage kuko hashobora kubamo icyuho cy’ibyaha by’iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba. 

Ati: “Umuturage ari ku isonga, ni yo mpamvu buri gihe duhora dutekereza icyamuteza imbere. Aya mabwiriza rero na yo aje aje guteza imbere umuturage wacu, ari we mukiristu muri iyi miryango ishingiye ku kwemera.”

"Kuba aya mafaranga yakiriwe, hakaba hari n'uburyo aya mafaranga akoreshwa, kuri twebwe icya ngombwa ni uko akoreshwa mu nyungu [...] ariko nibura binyure mu mucyo."

Yongeyeho ati: “Turashaka kumenya amafaranga idini rikoresha riyakura hehe? Ni mu cyacumi gusa? Ese nitwaba turema ibintu bisa no gushyigikira iterabwoba ugasanga ari ho banyura bagasenya politike y’igihugu?”

Yavuze ko bifuza gukurikirana neza uko amadini ashyira mu bikorwa gahunda za Leta, agafatanya na Leta guhindura umuturage mwiza haba mu mibereho myiza hubakwa amashuri, amavuriro, gahunda zimuteza imbere ariko akanakurikiza na politike y’igihugu.

Mu bikorwa by’insengero zose habamo igihe cyo gutura no gushimira Imana imirimo yakoreye abayoboboke, hakaba n’abantu baba bashinzwe imirimo itandukanye ku rusengero barimo abakozi babihemberwa n’abakorebushake.

Ubushakashatsi bwakozwe na RGB mu 2023/2024 bugaragaza ko imiryango ishingiye ku myemerere 23,1% ari yo ifite inyandiko zisobanura ibyo ikora, icyerekezo cyayo n’uko bizagerwaho, na ho 76,9% bafite igenabikorwa n’ingengo y’imari byemejwe.

Bugaragaza ko imiryago ishingiye ku myemerere 30,8% ari yo ifite abakozi bahoraho ari na bo bafite amasezerano y’akazi, banishyurirwa ubwishingizi bw’ubuvuzi n’ubwiteganyirize bw’izabukuru.

Ubugenzuzi bwakozwe mu 2024 harebwa niba amadini n’amatorero byarubahirije amategeko yashyizweho mu 2018, bwasize hafunzwe inzu zisengerwamo zirenga 9800 harimo n’amatorero arenga 50 yambuye ubuzima gatozi, bivuze ko atemerewe gukorera mu Rwanda.

Kugeza muri Nyakanga 2024, amadini n’amatorero mu Rwanda yari amaze kugera kuri 345, habarirwamo n’imiryango iyashamikiyeho bikagera kuri 563.

Dr. Doris Uwicyeza Picard yasobanuye impamvu amadini n'amatorero yasabwe gukoresha banki mu bikorwa byose by'imari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND