RURA
Kigali

Rubavu: Alliance Choir yakanguriye abantu kwishingikiriza kuri Yesu - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/03/2025 14:30
0


Korali Alliance ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Gisenyi yakoze mu nganzo ishyira ahagaragara amashusho y'indirimbo bise 'Urugendo Rurimo Yesu,' ishishikariza abantu kwishingikiriza kuri Yesu mu rugendo rw'ubuzima.



Alliance Choir ni imwe muri korali zikunzwe cyane muri iyi minsi, ikaba ibarizwa muri ADEPR Gisenyi. 

Muri iyi minsi, iyi korali iri gukora ibikorwa bitandukanye birimo ingendo z’ivugabutumwa, ibitaramo, ndetse n’ibindi byose bigamije kwagura Ubwami bw'Imana.

Nyuma y'uko bakomeje gusabwa gusubiramo indirimbo yitwa “Urugendo Rurimo Yesu,” bumviye ubu busabe bashyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo yakoze ku mitima ya benshi.

Muri iyi ndirimbo, bumvikana baririmba bati: “Ubuzima burimo Yesu buroroha, ubupfubyi burimo Yesu buroroha, ubusore burimo Yesu buroroha, urubanza rurimo Yesu ruroroha…”

Iyi ndirimbo ishingiye ku gukomeza Abakristu no kubereka ko bakwiye kwishingikiriza kuri Yesu, kuko muri we byose byoroha. Ni indirimbo yakozwe mu buryo bugezweho bwa 'Live Recording,' ndetse yakozwe n’umwe mu bahanga mu muziki mu Rwanda uzwi nka Musinga.

Iyi korali yatangijwe n’abantu batandatu mu 1999, kuri ubu yaragutse cyane ndetse imaze kugira Album eshatu mu gihe gito, iya mbere ikubiyeho indirimbo 12 yagiye hanze 2017 ari nabwo indirimbo zabo za mbere z’amajwi (audio) ndetse n'amashusho byagiye hanze.

Album ya kabiri yagiye hanze mu 2021 iriho indirimbo 7, hanyuma iyo baherutse gukora isohoka mu 2022 iriho indirimbo 12. Iyi mizingo yose hamwe ikubiyemo indirimbo 31.

Korali Alliance yakoze mu nganzo ishishikariza abantu kurushaho kwishingikiriza ku Mana

Bamaze iminsi mu bikorwa by'ivugabutumwa


Ni korali imaze kwaguka mu buryo bugaragara kandi ikataje muri uyu murimo

">Nyura hano urebe indirimbo nshya ya Alliance Choir ADEPR Gisenyi bise "Urugendo Rurimo Yesu"

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND