Bamwe mu bantu bazwi cyane nk’ibyamamare mu Rwanda harimo abahanzi, abakinnyi ba filime, abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, abanyamakuru ndetse na ba nyampinga b’u Rwanda mu myaka itandukanye.
Mu minsi ishize twabagejejeho byinshi ku buzima bw’Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, Umunyana Shanitah kuri ubu uri gukorana na AIRTEL-TIGO aho ayamamariza ibikorwa byayo agaragara ku byapa byo kwamamaza ari kumwe n’umunyarwenya Nkusi Arthur ibintu yadutangarije ko biri kumwinjiriza amafaranga atashatse gutangaza.
Miss Shanitah na Arthur bari kwamamariza Airtel-Tigo
Miss Shanitah, nta gahunda afite yo kongera kwiyamamariza kuba Miss Rwanda ahubwo avuga ko azaha umwanya abandi bakobwa bakagerageze amahirwe nk’uko we yayagerageje ndetse bikamuhira akegukana umwanya w'Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2018 mu irushanwa ryegukanywe na Iradukunda Liliane.
Mu kwezi kwa Mata tariki 24 ni bwo nyina wa Shanitah agira isabukuru, ndetse muri uyu mwaka akaba yaratunguwe agakorerwa umunsi mukuru, ibintu byashimishije cyane Shanitah n’abavandimwe be kubona Papa wabo agira uruhare mu itegurwa ry’uyu munsi cyane ko bigaragaza urukundo ruri hagati y’ababyeyi babo.
Maman wa Miss Shanitah aherutse kugira isabukuru
Twakomeje tubaza Miss Shanitah Umunyana niba afite umukunzi adutangariza ko ntawe ariko anatwibira ibanga ku muhungu yifuza gukundana nawe ibyo yaba yujuje nk’uko bigaragara mu kiganiro cy'amashusho twagiranye.
Mu gihe yari ari kwiyamamariza kuba nyampinga, si Bishop Rugagi wakoze iyo bwabaga ngo amwamamaze gusa ahubwo hari na WIGI Shopping abantu bakoze ibishoboka byose bakamamaza cyane Miss Shanitah dore ko hari n’aho Shanitah agaragara yambaye umwenda wanditseho WiGi Shopping.
Miss Shanitah mu mwenda wanditseho WiGi Shopping
Inyarwanda.com yashatse kumenya WIGI Shopping icyo ari cyo, Shanitah adusubiza muri ubu buryo “WiGi mu magambo arambuye bivuga Want It Get It. WiGi Shopping ni Online Shopping aho ushobora kugura ikintu runaka ushaka muri Europe bakakikugezaho mu byumweru bibiri gusa nta kiguzi cyo kukizana baguciye."
Yunzemo ati: "Ukoresheje www.wigishopping.com kandi ushobora no kugurisha ikintu wari usanzwe ufite cyakoreshejwe ariko kikiri kizima, kitangiritse undi ugikeneye akakigurira kuri WiGi Shopping bimworoheye.” Tumubajije impamvu bamwamamaje cyane yatubwiye ko bamwe mu bakorana nayo biganye ndetse akaba abashimira ku bufasha bamuhaye bakamushyigikira.
WiGi Shopping ni urubuga rwo kugura no kugurisha
Miss Shanitah yageneye inama urubyiruko cyane cyane abakobwa anabibutsa ko agaciro ari bo ubwabo bakiha bakaba bakwiriye kwirinda ibishuko by’abahungu, bagaharanira gukora cyane. Mu gusoza yadutangarije icyo azi ku Inyarwanda.com agira ati “Inyarwanda.com ni igitangazamakuru cyihariye cyane ku makuru y’imyidagaduro nka Showbiz ndetse no gushyiraho amakuru y’ibyamamare.”
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS SHANITAH
TANGA IGITECYEREZO