Kigali

Ikubana rya APR FC na Rayon Sports! Ibyo kwitega mu gice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/02/2025 17:18
0


Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025 shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, imikino yo kwishyura iragaruka ikipe ya Vision FC icakirana na Gorilla FC.



Imikino ibanza ya shampiyona yarangiye ikipe ya Rayon Sports ari iya mbere n’amanota 36, aho APR FC ariyo iyigwa mu ntege n’amanota 31. Ni imikino kandi yarangiye ikipe ya Vision FC na Kiyovu Sports zirwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu mikino ibanza ya shampiyona amwe mu makipe akomeye nubwo yayisoje ahagaze neza, hari amwe abakunzi bayo batishyimye kubera uburyo babonaga intsinzi mu buryo bugoranye cyane, ariko kugeza ubu amakipe atandukanye akaba yariyubatse mu buryo bukomeye areba uko yazahatana mu gice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda.

Ni igice cya mbere cya shampiyona kandi cyarangiye Umunya Senegal Fall Ngagne ariwe uyoboye abakinnyi batsinze ibitego byinshi kuko yatsinze 9, akurikirwa na Hussein Ciza Seraphin ukinira Amagaju akaba yaratsinze ibitego 8 ndetse na Abba Umar wa Bugesera FC ufite ibitego 7.

Mu rwego rwo kwitegura igice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda ubu amakipe atandukanye yamaze kwiyubaka kugira ngo azarwanire igikombe cya shampiyona. Amakipe ari mu buryo bwiza ndetse anafite ubushobozi bwo guhanganira igikombe ni ane. Ayo ni AS Kigali, Police FC, Rayon Sports na APR FC.

N’ubwo amakipe yitwezweho guhatanira igikombe aria ne, ahabwa amahirwe yo kugitwara ni abiri ariyo APR FC na Rayon Sports cyane ko n’ubwo Police FC na AS Kigali ziba zisaza imigeri nta n’imwe muri zo iratwara igikombe cya shampiyona kikaba gihora gitwarwa na Rayon Sports na APR FC gusa.

Ayo makipe yitezweho gukora ibikomeye mu gice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda hagari ya Rayon Sports ya mbere n’amanota 36 na Police FC ya kane n’amanota n’amanota 23 harimo ikinyuranyo cy’amanota 13, gusa mu gice cya kabiri cya shampiyona hakaba hitezwe ihangana rikomeye cyane.

Mu makipe ane yitezweho guhangana, ikipe ya Police FC mu Kwiyubaka yongeyemo Byiringiro Lague gusa, APR FC igura Cheik Djibril Ouattra, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi.

Rayon Sports yo mu kwiyubaka muri uku kwezi kwa mbere irwana no kwitwara neza mu mikino yo kwishyura yaguze abakinnyi nka Biramahire Abedi, Assana Nah Innocent, Adulai Jalo na Souleymane Daffe. AS Kigali yo yaguze abakinyi nka Haruna Niyonzima, Nshimirimana Jospin, Arthur na Rudasingwa Prince.

Ikitezwe cya mbere mu gice kabiri cya shampiyona y’u Rwanda Ni iguhangana hagati ya APR FC na Rayon Sports cyane ko muri uku kwezi kwa Mutarama uko amakipe ubwo yiyubakaga yari ari kugaragaza ko nta n’imwe ifite gahunda yo kujenjeka.

Yaba APR FC na Rayon Sports uburyo biyubatse yateguye neza ubusaririzi bwayo. Abakinnyi bose uko ari batatu APR FC yaguze Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na Djibril Ouattra bakina basatira izamu, ndetse n’abakinnyi Rayon Sports yaguze uretse umwe ukina mu kibuga hagati abandi nabo ni abakinnyi bakina bashaka ibitego.

Mu gice cya kabiri cya shampiyona kandi byanze bikunze hazagaragara intambara yo kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Uretse amakipe nka Kiyovu Sports na Vision FC ari mu murongo utukura iyi ntambara izaba ireba n’andi makipe ari hafi aho nka Etincelles FC, Muhazi United na Marines FC.

Ku ikubitroro ku munsi wa 16 wa shampiyona imikino yo kwitega ni umukino uzahuza AS Kigali na Bugesera FC, Rutsiro na Police FC, APR FC na Bugesere naho Rayon Sports izabe icakirana na Musanze FC.

Mu gice cya kabiri cya Shampiyona y'u Rwanda hitezwe intambara hagati ya APR FC na Rayon Sports zizaba ziri guhatanira igikombe

Rayon Sports ni yo yasoje igice cya mbere cya shampiyona iyoboye

Amakipe arimo Kiyovu Sports azaba ari kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND