Kigali

Perezida Kagame yasubije DRC yifuza ko Arsenal isesa amasezerano ya Visit Rwanda

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:4/02/2025 18:09
0


Nyuma y’uko abayobozi ba DRC bandikiye Arsenal bayisaba gusesa amasezerano n’u Rwanda ajyanye na ‘Visit Rwanda’, Perezida Kagame yavuze ko ari imbaraga ziri gupfa ubusa.



Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo ukorera mu gihugu cya Kenya, Perezida Kagame yagarutse ku bamaze iminsi bandika inzandiko zisaba Arsenal kwikura no gusesa amasezerano bafitanye n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ubwo yabazwaga kuri iki kibazo cy’izo nzandiko ziri gukwirakwizwa n’iryo cengezamatwara abayobozi b’i Kinshasa bari gushyira mu baturage babo, Perezida Kagame yavuze ko izo mbaraga ziri gupfa ubusa.

Ati: “Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana n’ibindi n’ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa.”

U Rwanda na Arsenal batangiye kugirana imikoranire ya ‘Visit Rwanda’ kuva mu mwaka wa 2018 muri Gicurasi ndetse ibyo bikorwa bikomeza kwaguka mu yandi makipe kuri ubu u Rwanda rukaba rukorana na Arsenal, Bayern Munich ndetse na Arsenal.

Uretse kandi mu mupira w’amaguru, u Rwanda rwabonye ko uyu mushinga uri gutanga umusaruro mu rwego rwo kongera umubare w’abasura Igihugu hanyuma batangira imikoranire na BAL, Tour du Rwanda….

Muri Weruwe 2024, ikipe ya Basketball yo mu Burundi yitwa Dynamo Basketball Club yatewe mpaga na BAL ku bwo gutegekwa n’abayobozi b’Igihugu kutambara imyenda yanditseho Visit Rwanda nyamara mu gutaha bakoresha indege ya ‘RwandAir’.


Perezida Kagame yavuze ko imbaraga abari gukoresha basaba ko Arsenal isesa amasezerano ya Visit Rwanda, ziri gupfa ubusa

Arsenal yatangiye gukorana n'u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda kuva mu mwaka wa 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND