Umuhanzi Tom Close uri mu banyarwanda bababajwe no kuba Tems yarasubitse igitaramo yagombaga gukorera i Kigali, yasabye abanyarwanda kumushyiriramo imiyaga.
Tariki ya 22 Werurwe 2025 ni bwo byari biteganyijwe ko umunya-Nigeria Tems azataramira muri BK Arena, ariko tariki ya 30 Mutarama 2025 atangaza ko iki gitaramo kitakibaye kubera umwuka utari mwiza hagati y'u Rwanda na Congo.
Tom Close ni umwe mu banyarwanda bagaragaje ko bababajwe bikomeye no kuba Tems yarahagaritse iki gitaramo, ndetse ahita atangiza gahunda yo kuzakora igitaramo cyo guca agasuzuguro kuri iyo tariki n'ubundi.
Gusa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Tom Close akoresheje urukuta rwe rwa X yahoze ari twitter, yagaragaje ko yaba yababariye uyu munya-Nigeria nubwo ibyo yakoze afifata nk'agasuzuguro.
Tom Close yagize ati: "Umuhanzi Tems nta makuru ahagije yari afite, n'ubwo yahisemo gusubika igitaramo ku mpamvu tutemeranywaho na we nk'abantu yari aje gutaramira.
Tumushyiriremo imiyaga, buriya ubutaha nabona amakuru yose azaza adutaramire. U Rwanda ni urugendwa na bose. Abafite ibibazo ni abamubeshye."
Abanyarwanda benshi ntibishimiye ihagarikwa ry'igitaramo cya Tems mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO