Kigali

Aba-Producers bagezweho bari inyuma ya zimwe mu ndirimbo ziri guca ibintu muri iki gihe

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/02/2025 13:16
0


Uko bukeye n’uko bwije umuziki w’u Rwanda ugenda utera imbere ndetse abawukora yaba abaririmbyi cyangwa se abawutunganya na bo bakagenda biyongera.



Ku batunganya indirimbo muri iyi minsi uretse Element uri guca ibintu ndetse usa nk’aho yihariye isoko ry’umuziki hari n’abandi benshi bafite impano itangaje ariko badakunze kuvugwa cyane kuko ari we umaze kugwiza ibikorwa byinshi kubarusha kandi akaba afite akaboko kahiriwe muri iki gihe mu gutunganya indirimbo.

Benshi muri bo iyo muganiriye bakubwira ko ari ibintu byabajemo kuva bakiri bato bikagenda bikura uko imyaka yicuma kugeza aho ubu muri iki bari kubibyaza umusaruro bikaba ari byo bibatunze.

InyaRwanda yakusanyije aba-producers batandukanye batanga icyizere cyo gukomeza gutanga umusanzu mu guteza umuziki w’u Rwanda imbere.

Element EléeeH wakoreye abahanzi bakomeye muri izi ntangiriro z’umwaka, barimo na Bruce Melodie washyize hanze Album yise "Colorful Generation" iriho indirimbo 20, iri ku isoko kuva tariki 17 Mutarama 2025, ni umwe mu ba-Producers bagezweho muri iki gihe bitewe n'indirimbo yashyizeho ukuboko kandi zikamenyekana.

Iyi Album ya Bruce Melodie yakozweho n'abandi ba-Producer banyuranye barimo Madebeats, Prince Kiiiz n'abandi bamufashije mu kuyinononsora nk'uko yayishakaga.

Ni Album yagiye ku isoko nyuma y'umwaka wari ushize Bruce Melodie ayiteguza abakunzi be, ndetse yari yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko ayigeze kure.

Mu biganiro binyuranye yagiye agirana n'itangazamakuru, Bruce Melodie yumvikanishije ko ikorwa ry'iyi Album ryagizwemo uruhare n'abantu benshi, yaba abo basanzwe bakorana muri 1:55 AM, itangazamakuru, abahanzi bagenzi be n'abandi.

Mu zindi ndirimbo uyu muhanzi yagizemo uruhare, harimo Shenge ya Juno Kizigenza, ‘Bébé’ ya Kevin Kade na Ali Kiba, ‘Phonomena’ ya Kenny Sol n’izindi.

Umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi, Prince Kiiiz na we uri kuri uru rutonde, aherutse kuvuga ko yishimiye kugirirwa icyizere na Bruce Melodie, aho yagize uruhare kuri album ye nshya ‘Colorful Generation’.

Aganira n’itangazamakuru, yagize ati “Bruce Melodie ni umuhanzi munini, gukora kuri album ye ukaba ufiteho indirimbo nyinshi, iyitiriwe album ari wowe wayikoze ndetse n’iyo yahuriyemo n’umuhanzi ukomeye ari wowe wayikoze, ni umugisha. Bigaragaza ko hari icyizere yangiriye kandi hari n’ibindi byinshi twakora bitari ibi gusa.”

Prince Kiiiz kandi yahishuye ko afitanye izindi ndirimbo nyinshi na Bruce Melodie ariko zitarajya hanze, akavuga ko ari umwe mu bahanzi bafite indirimbo nyinshi.

Ati: "Buriya sinjya mvuga ku mahitamo ya Bruce Melodie ku ndirimbo yashyize kuri album, twari turwanye kuko nari mfite indirimbo nyinshi nziza n’ubu ntumva impamvu zitari kuri album. Ashatse mu gitondo yasohora indi album kuko njye njyenyine mbitse izigera kuri 30 zirimo n’izarangiye rwose."

Nubwo uyu musore yakoze indirimbo nyinshi kuri iyi album igezweho, yavuze ko indirimbo yakunze kurusha izindi ari iyakozwe na Madebeats yitwa ‘Maya’.

Kiiz kandi yanakoze ku ndirimbo yitwa ‘Zangalewa’ ya Diez Zola uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri iki gihe.

Umuhanga mu gutunganya amashusho y'indirimbo, Faysal Hassan wamamaye nka Fayzo Pro ari mu bagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo ‘Phenomena’ ya Kenny Sol iri mu zikunzwe muri iki gihe.

YewëeH usanzwe ari umwe mu batunganya indirimbo mu Rwanda mu buryo bw’amajwi ndetse akaba anaherutse kwinjira mu byo kuririmba nk’umuhanzi ku giti cye, yagize uruhare mu gutunganya indirimbo nka ‘Mon Coeur’ ya Uncle Austin, The Ben na Lloav.

Ni indirimbo Uncle Austin ahamya ko yahisemo kuyihurizamo The Ben n’umusore mushya yatangiye gufasha mu rwego rwo kumumurikira Isi y’umuziki.

Ati: “Iyi ndirimbo ikintu kimwe abantu bakwiye kuyimenyaho ni uko yumvikanamo umuhanzi mushya turi gukorana, ni umusore wari usanzwe aririmba ariko wavuga ko ari bwo atangiye urugendo rushya kuko byadusabye kumuhindurira n’izina yakoreshaga mu muziki.”

Uyu muhanzi Uncle Austin yavugaga ni umusore witwa Nsengiyumva Pascal cyangwa Pasco nk’izina yari asanzwe akoresha mu muziki, yakoreraga mu Karere ka Rubavu, kuri ubu akaba yamaze guhabwa izina rya Lloav.

Producer Ishimwe Clement yagize uruhare rukomeye mu itunganwa ry’indirimbo nshya ya Zuba Ray na Nel Ngabo, ‘Everyday’, yakorewe muri KINA Music, mu gihe amashusho yayo yafashwe na Meddy Saleh.

Zuba Ray uri mu bahanzikazi bashya mu muziki w’u Rwanda, akaba n’umunyeshuri mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, yavuze ko bitari kuzamworohera iyo aza kuba yarinjiye mu muziki adafashwa na KINA Music.

Ati: “Ntekereza ko nta we bitashimisha kubona hari abantu batangiye kumenya kandi ari indirimbo yanjye ya kabiri, byose ndabikesha gukorana na KINA Music. Noneho rero reba kuba ubu nasohoye indirimbo yanjye na Nel Ngabo, ubu se uvugishije ukuri ni ibintu byakorohera umuhanzi mushya wese?”

Muri Nzeri 2024 ni bwo KINA Music yemeje ko yasinyishije umuhanzikazi mushya, Zuba Ray.

Uyu mukobwa yari yiyongereye kuri Butera Knowless na Nel Ngabo basanzwe babarizwa muri KINA Music bakiyongeraho Platini P na Tom Close na bo bakorana na yo bya hafi.

Mu minsi ishize, nibwo The Ben yashyize hanze indirimbo 12 zigize album ye nshya yise ‘Plenty love’ yari amaze igihe ararikira abakunzi be, iyi ikaba iriho indirimbo zirimo ‘My Name’ yakoranye na Kivumbi, Icyizere yakoranye na Uncle Austin ndetse na ‘Baby’ yakoranye na Marioo wo muri Tanzania.

Ni album uyu muhanzi asohoye nyuma yo gukorera muri BK Arena igitaramo cy’amateka cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025.

Ku rundi ruhande ni album igiye hanze nyuma y’uko uyu muhanzi yari yarasohoyeho indirimbo nka Ni Forever, True love na Plenty zose yakoreye amashusho.

The Ben yavuze ko Album ye yakozweho na ba Producer barimo Element, Prince Kiiiz, Made Beats, Kozzy ndetse na Real Beat. Ati "Nagerageje kwita ku banyarwanda cyane cyane ku ba Producer."

Producer Logic Hit [Tuyisenge Abdoul] uri mu bakomeje kwigaragaza neza mu Rwanda, ni we wagize uruhare mu itunganwa ry’indirimbo nyinshi za Yampano zirimo ‘Meterese’ yakoranye na Bushali, ‘Abarame’ yakoranye na Green P n’izindi.

Producer Element mu batunganya indirimbo bagezweho muri iki gihe akaba akomeje no kwiyambazwa n'abahanzi bakomeye mu Karere

Producer YeweeH uherutse no kwinjira mu muziki na we ari mu bakomeje kwigaragaza neza

Madebeats ari mu ba-Producers b'abahanga u Rwanda rufite

Prince Kiiz uherutse no gufungura studio ye na we ari mu bagezweho muri iki gihe 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND