Abagize Inteko Ishinga Amategeko bashinje Cyril Ramaphosa kugira ubuzima bw'abasirikare ba SANDF ingurane y'amabuye y'agaciro ari gukura muri DRC ndetse basaba abakuriye umutekano muri Afurika y'Epfo kwegura mu maguru mashya.
Mu
nama y’umutekano yabaye kuri uyu wa 04 Gashyantare 2025, Inteko Ishinga Amategeko
yahase ibibazo Minisitiri w’Ingabo muri Afurika y’Epfo ndetse n’umukuru w’ingabo
za Afurika y’Epfo (SANDF).
Ni
inama yibanze cyane ku mutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa DRC aho ingabo za
Afurika y’Epfo ziri gutikirira mu ntambara ibahuje na M23 ndetse Perezida Cyril
Ramaphosa akaba yarirenze akarahira ko batazakurayo ingabo ahubwo bazazongerera
imbaraga n’ibikoresho.
Muri
iyi nama yahuje abayobozi bakuru bashinzwe umutekano muri Afurika y’Epfo ndetse
n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, yaranzwe n’akavuyo kenshi no kuvugana
uburakari kwa bamwe mu badepite barakajwe cyane n’ibintu bidakwiye ubuyobozi
bwabo buri gukora.
Umwe
mu badepite batanze igitekerezo, yemeje ko Afurika y’Epfo itari muri DRC ku bwo
kubungabunga no kugarura umutekano ahubwo yagiyeyo ku bwo gushaka amabuye y’agaciro
ari mu nyungu za Perezida Cyril Ramaphosa utitaye ku buzima bw’urubyiruko rwo
muri Afurika y’Epfo ruri kuhaburira ubuzima.
“Kubera
iki wowe Minisitiri na Perezida muri kutubeshya ku miterere y’iyi operasiyo
mufite muri DRC? Ntabwo ari ukugarura amahoro ahubwo mufite inyungu muri
SADC. Mwari mubizi ko abasirikare bacu bagiye kurasirwa muri DRC kandi
mukoherezayo abasore bacu bato.
Ntabwo
mwaboherereje amafaranga aho bari muri Congo ahubwo bagiye gupfira amabuye y’agaciro
ya Cyril Ramaphosa n’umuryango we ndetse n’inshuti ze kandi dufite amabuye y’agaciro
kurusha ayo abana bacu bari gupfiraho muri DRC.
Ikibazo
cya kabiri uyu mudepite yabajije, yasabye Minisitiri w’Umutekano kumusubiza igihe
n’uburyo abasirikare ba SANDF bagomba kuvira muri DRC mu buryo bwa vuba aha.
Uyu
mudepite wavuganaga agahinda n’igitsure cyinshi, yabajije ikibazo cya gatatu
ariko mu buryo bwahise buteza impaka mu Nteko Ishinga Amategeko dore ko yavugaga
atunga urutoki Minisitiri w’umutekano amushinja gusuzugura Afurika y’Epfo
ndetse n’abaturage ba Afurika y’Epfo ahita aboneraho kumusaba kwegura n’abandi
bakuriye igisirikare muri Afurika y’Epfo.
Mu
gusubiza, Minisitiri w’Umutekano, Angie Motshekga yavuze ko ibyo birego bidafite
ishingiro ahubwo bo nka Afurika y’Epfo bari muri DRC mu rwego rwo kuzana
amahoro nk’uko nabo ari Igihugu gifite amahoro kandi cyifuza ko Afurika yose
yagira amahoro.
Yavuze
kandi ku kibazo cy’ubushobozi bucye abasirikare ba SANDF bafite muri DRC yemeza
ko amafaranga abatunga ava mu bihugu bigera kuri 15 bya SADC bityo ko nta kibazo
gikomeye bafite.
Iyi
nama y’umutekano ibaye nyuma y’umunsi umwe Perezida Cyril Ramaphosa ashyize
hanze urwandiko rusaba DRC kugana inzira y’ibiganiro ku mpande zombi.
Kuri uyu wa Gatandatu, Abakuru b’Ibihugu barimo Felix Tshiekedi, Cyril Ramaphosa, Paul Kagame, William Ruto, Samia Suluhu Hassan barahurira mu nama izabera muri Tanzania igamije kwiga ku bibazo bya DRC.
Perezida Ramaphosa yakijweho umuriro n'Inteko Ishinga Amategeko muri Afrika y'Epfo
TANGA IGITECYEREZO