Umuraperi w'icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanye West, yatangaje ko album ye 'Bully' izasohoka ku munsi w'amavuko wa North West.
Kanye West yatangaje ko itariki yo gusohora album ye itegerejwe cyane yise "Bully" izaba ku munsi w'amavuko w'umukobwa we, North West. Iyi nkuru yayitangaje mu kiganiro yagiranye na Justin LaBoy nyuma yo kugaragara mu itangwa rya Grammy Awards.
Kanye West yavuze ko album ye ya 11 izasohoka ku itariki ya 15 Kamena, uyu akaba ari umunsi w'amavuko w'umukobwa we mukuru North. Yasobanuye ko yahiseho iyo tariki kubera ko North yifuza album yiswe "Bully".
Kanye West avuga ko ari yo ihagaze neza kuri North kugeza ubu dore ko hari hashize iminsi avuze ko umukobwa we ari we wamusubije mu muziki, kandi ko ari we wateje imbere igitekerezo cyo gukora iyi album "Bully."
Yagiraga ati: "Uyu mwana w'umukobwa yatumye ngaruka muri muzika, yansabye kumukorera indirimbo. Nasubiye muri Studio nkora album "Bully".
Mu kiganiro cye na Justin LaBoy, Kanye yanagaragaje ko yakoze uko ashoboye kugira ngo akoreshe AI (ubwenge bw'ubukorano) mu gukora album ye, avuga ko byamufashije gutunganya neza ibihangano. Ibi bitangaza abakunzi b’umuziki ndetse bikongera gushimangira uburyo Kanye ashaka guhindura uburyo umuziki ukorwa.
Icyo gihe, muri Nzeri 2024, uyu muraperi yari yatanze amakuru ku bikorwa byo gukora Bully ubwo yatangizaga igitaramo cyo kumurika album ye yitwa Vultures 2, yakoze hamwe na Ty Dolla $ign.
Hari kandi indirimbo ebyiri zashyizwe hanze zishobora kuzaba ziri kuri iyi album, arizo "Beauty and the Beast" na "Preacher Man", ariko kugeza ubu izi ndirimbo ntiziragera ku mbuga zicururizwaho umuziki.
Kanye West yatangaje ko azasohora albam "Bully" ku isabukuru ya North West
TANGA IGITECYEREZO