Umuhanzi Auddy Kelly wamaze kugaruka mu muziki nyuma y'umwaka umwe yari amaze yarawuhagaritse ku mpamvu atigeze atangaza mu itangazamakuru, kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise 'Utazatinda'ikaba yasohokanye n'amashusho yayo.
Muri iyi ndirimbo 'Utazatinda' Auddy Kelly aririmbamo ko uwo ukunda ukora ibishoboka byose kugira ngo mugumane, hano ngo ukaba ushobora no kumusezeranya kumuha ijuru n'isi, cyangwa se ukaba wamubwira ijambo riruta 'Ndagukunda', ibyo byose ukabikora ushaka kwereka uwo ukunda ko umuhoza ku mutima. Inyarwanda.com twabajije Auddy Kelly icyamuteye kwandika iyi ndirimbo, adutangariza ko yakuye inganzo ku butumwa yahawe n'abakunzi b'umuziki we ubwo yari yarahagaritse umuziki. Yagize ati:
Indirimbo yitwa UTAZATINDA rikaba ari ijambo nakomeje kubwirwa n'abakunzi b'ibihangano ubwo nahagarikaga umuziki. Kugeza uyu munsi iryo jambo ryanyeretse urukundo mpita nandika indirimbo nkurikije messages zose nagiye mbona kuva umunsi mpagarika cyangwa mfata akaruhuko.
Twamubajije indi mishinga afite mu muziki we muri uyu mwaka wa 2018 adusubiza muri aya magambo; "Uyu mwaka ntacyo navuga kirenze kuba nagarutse mu muziki ibindi bikorwa nabyo muzagenda mubibona". Auddy Kelly yasabye imbabazi abakunzi b'umuziki bashobora kuba barababajwe n'ikiruhuko yafashe mu muziki. Yagize ati:"Sinasoza ntasabye imbabazi abo bose bakiriye nabi ikiruhuko nari narafashe ko nzica amande nkakuramo echec."
REBA HANO 'UTAZATINDA' INDIRIMBO NSHYA YA AUDDY KELLY
TANGA IGITECYEREZO