Tariki 28 Mata 2018 mu mujyi wa Kigali, i Remera kuri Hill Top Hotel habereye ihuriro rya 'YES-Conference High School' aho All Trust Consult ifasha abiga mu mashuri yisumbuye kwihangira imirimo, babahuza na ba rwiyemezamirimo bababwira bumwe mu buryo bakoresheje bakanabagira inama zabageza ku iterambere rirambye.
Hahembwe abana batatu bagaragaje ndetse bakanavuga neza imishinga yabo. Uwa mbere yahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Frw, uwa kabiri ahembwa ibihumbi ijana na makumyabiri na bitanu (125,000 Frw), uwa gatatu ahembwa ibihumbi ijana (100,000 Frw). Aya mafaranga yatanzwe na BK, ndetse bose banahembwe telefone nziza zigezweho aho buri imwe ifite agaciro kari hagati ya 140,000 Frw-170,000 Frw, zatanzwe na MTN nk’umwe mu baterankunga bakomeye b’iri huriro.
Nk’uko umuyobozi w’iri huriro, Frank Rubaduka yabitangarije Inyarwanda.com, yagize ati: “YES-Conference (Youth Entrepreneurship Startups) ni uburyo bwo gufasha urubyiruko kwinjira mu kuba ba rwiyemezamirimo bakiga uburyo bwo guhangana n’imbogamizi bashobora guhura nazo, uburyo bwo kwandikisha imishinga yabo ndetse bakanabasha kwishyura imisoro neza bityo igihugu kikagira iterambere rirambye no kwishakira ibisubizo binyuze mu rubyiruko rukiri mu mashuri yisumbuye.”
Frank Rubaduka umuyobozi wa All Trust Consult
Yakomeje atubwira intego za YES-High School. Ati: “Intego ya YES-High School ni ukuzana abana bakiri mu mashuri yisumbuye bafite intumbero zo kuzaba ba rwiyemezamirimo kugira ngo dutangire twumve ibitekerezo byabo hakiri kare, tubahe ibitekerezo n’inama zabafasha kugera ku nzozi zabo. Duhemba imishinga ya mbere, tukabakurikirana tukabitaho kugeza babaye abo bashaka kubabo…"
Hari hari abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye banahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo binyuranye
Frank yatangarije Inyarwanda.com ko ubuyobozi bwa All Trust Consult buri gukora ibishoboka byose kugira ngo bagere no mu bindi bigo bitari mu mujyi wa Kigali cyane ko kuri ubu ari ho bakorera gusa bakaba bari muri gahunda yo kwagura imbibi bakagera no ku bindi bigo cyane ko ibyo bakora ari ingirakamaro mu kubaka u Rwanda rwiza rwishakamo ibisubizo ku bibazo rwahura nabyo binyuze mu rubyiruko nk’imbaraga z’igihugu. Ibi kandi mu kubigeraho hazabaho uruhare rw’imishinga itandukanye, ibigo bitandukanye, abaterankunga n’abandi mu kurushaho gushyigikira gahunda ya Leta no kwihangira umurimo.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ikoranabuhanga rihambaye cya BK TecHouse, Legis Rugemanshuro yabwiye Inyarwanda.com ko kumva gahunda nk’izi bazishyigira bihuse cyane ko bifasha urubyiruko kugera ku nzozi zabo. Yagize ati:
Gushyigikira ihuriro nk’iri ni iby’ingenzi cyane, dukurikije uko ibiganiro byagenze biragaragara ko urubyiruko rushishikajwe no kwiteza imbere cyane. Kuba twagira inama abanyeshuri nk’aba, bigaragaza ko banyotewe ndetse twe nka BK TecHouse ni bimwe mu nshingano zacu. Ntidushaka gukemura ibisubizo bihari gusa, ahubwo dushaka kurushaho kwishakamo ibisubizo bihari tukanakomeza kwihangira imirimo. Ni yo mpamvu twe ahantu nk’aha iyo baduhamagaye tuza twiruka cyane….
Legis Mugemanshuro umuyobozi wa BK TecHouse
Legis Mugemanshuro kandi yagiriye inama urubyiruko ko rukwiye gukunda igihugu, kugira ubushake bwo kwishakamo ibisubizo, kutananirwa ndetse bakanasaba ubufasha aho bikwiye bityo hakabaho gufatanya mu iterambere rirambye.
Bamwe mu baganirije aba banyeshuri bababwiye ibyiza byo gutangira kuba rwiyemezamirimo ukiri muto ko bifasha mu gukurana ubushake bwo kurushaho kubikomeza ndetse banabibutsa ko bakwiye gushaka abajyanama beza, gukunda abo bafata nk’ab’icyitegererezo kuri bo ariko ikiruse byose bakabanza kwimenya, bakamenya icyo bashaka ndetse bakanagisha inama aho biri ngombwa.
Ba Rwiyemezamirimo batandukanye bakiri bato bagiriye inama aba babyeshuri
Mu kurushaho kwishakamo ibisubizo kandi, bamwe muri ba rwiyemezamirimo barimo n’umunyarwenya Nkusi Arthur bibukije aba banyeshuri ko bagomba kwimenya, bakihara ndetse bakava mu kazu kabatera kwitinya, bakitinyuka, bagakora, bakarabagirana bakagera ku nzozi zabo ndetse bakarushaho kumenya uburyo bukwiye bwo kuvuga ku mishinga yabo neza kandi mu gihe kitarambiranye.
hhh
Umunyarwenya Nkusi Arthur ni umwe mu batanze ibiganiro anagira inama uru rubyiruko ku bijyanye no kwihangira umurimo
AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE:
Arhur gusetsa kwe ntibyaburaga yanyuzagamo akanasetsa abari bitabiriye iri huriro
Ba rwiyemezamirimo batandukanye bashishikarije uru rubyirugo gutangira imishinga bakiri bato
Miss Shanitah na Arthur ni bamwe mu byamamare byari byatumiwe muri iri huriro
Hateganyijwe ko bazagera no mu bindi bigo by'amashuri bitandukanye bitari ibyo mu mujyi wa Kigali gusa
Amafoto: Iradukunda Desanjo_Inyarwanda Ltd.
TANGA IGITECYEREZO