Tariki 2 Gashyantare ni umunsi wa 33 mu igize umwaka, hasigaye iminsi 332 ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1542: Portugal
yari iyobowe na Christovão da Gama yataye muri yombi Umuyisilamu wari
warigaruriye agasozi gakomeye ko mu Majyaruguru ya Ethiopie mu gitero cyiswe
Battle of Baçente.
1848: Mu
ntambara yahuje Amerika na Mexique, hashyizwe umukono ku masezerano yiswe
Treaty of Guadalupe Hidalgo.
1899: Habaye
inama ya mbere ya Australia yabereye ahitwa Melbourne hagamijwe kureba umujyi
ukwiye kuba umurwa mukuru w’iki gihugu Canberra hagati y’imijyi ya Sydney na
Melbourne.
1900: Musenyeri
Jean-Joseph Hirth yagiye kureba Umwami Musinga amusaba gushinga misiyoni ya
mbere mu Rwanda.
1901: Habaye
imihango yo gushyingura umwamikazi Victoria.
1935: Leonarde
Keeler yakoze isuzuma rya mbere ryo kureba imikorre y’imashini yandika ya
polygraph.
1957: Iskander
Mirza wo muri Pakistan yashyize ibuye ahazubakwa urugomero rwa Guddu.
1966: Pakistan
yashyize ahagaragara ingingo esheshatu yifuza kumvikanaho na Kashimir nyuma
y’intambara yahuje iki gihugu n’u Buhinde yasojwe mu 1965.
1971: Perezida
Idi Amin ufatwa nk’umunyagitugu wayoboye Uganda, yasimbuye ku butegetsi
Perezida Milton Obote.
1972: Ibiro
by’uhagarariye inyungu z’u Bwongereza byari ahitwa Dublin byarasenywe,
biturutse ku myigaragarambyo yiswe Bloody Sunday.
1974: Mu
Rwanda hatangijwe umuganda.
1982: Muri
Syria habaye igitero cyibukwa mu mateka y’iki gihugu nk’ubwicanyi bwa Hama dore
ko cyabereye mu Mujyi wa Hama.
1990: Mu
bihe by’ivangura rishingiye ku ruhu muri Afurika y’Epfo, F.W. de Klerk yemereye
ishyaka rya ANC (African National Congress) gukora mu buryo bwemewe n’amategeko
ndetse asezeranya ko yiteguye gufungura Nelson Mandela.
2004: Umukinnyi
wa Tennis ukomoka mu Busuwisi Roger Federer yabaye nimero ya mbere mu rwego
rw’Isi mu bakinnyi bakina umwe umwe, amara kuri uyu mwanya ibyumweru 237 aba
aciye agahigo.
2009: Ku
nshuro ya gatatu, Banki Nkuru y’Igihugu cya Zimbabwe yo kuzigama yatesheje
agaciro idorali ry’iki gihugu.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1912: Millvina
Dean, umuntu watabarutse bwa nyuma warokotse impanuka y’ubwato bwa Titanic.
1931: Dries
van Agt, umunyapoltiki wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi.
1926: Valéry
Giscard d’Estaing wabaye Perezida w’u Bufaransa.
1967: Laurent
Nkunda, umujenerali w’Umunye-Congo.
1977: Shakira,
umuririmbyikazi ukomoka muri Colombia.
1987: Gerard
Piqué, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2005: Max
Schmeling, Umudage wakinaga umukino w’iteramakofi.
2008: Barry
Morse, Umwongereza wari ufite n’ubwenegihugu bwa Canada wari umukinnyi
w’amafilime.
TANGA IGITECYEREZO