Ni ihurizo ryabereye abahanga urujijo mu gihe kirenga ikinyejana. None ubu, hari igihembo cy’amafaranga menshi.
Miliyoni 1 y'Amadolari ya Amerika ku muntu wese ushobora gusobanura inyandiko y’ubuvanganzo bwa "Indus Valley" (mu Bibaya byaho impindura matwara y'abahinde yatangiriye), bwavutse mu myaka 5,000 ishize mu bice by’u Buhinde, Pakisitani na Afaganisitani.
Indus valley ahatangiriye impindura matwara
Uyu mwanya w’ibihembo watangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Tamil Nadu, M.K. Stalin, ugamije gushishikariza ubushakashatsi ku nyandiko y’iki gihe cya "Bronze Age". Icyakora, si ubushakashatsi bwonyine bugamijwe, ahubwo hakubiyemo politiki n’umuco nk'uko tubikesha The New York Times.
Abashyigikiye ihame rya Hindutva ry’Abahindu,bavuga ko inyandiko ya Indus ifitanye isano na Sansikiri, ururimi rwo hambere rwakoreshwaga mu nyandiko z’idini ry'Abahindu. Ku rundi ruhande, M.K. Stalin n’abandi bashimangira ko iyi nyandiko ishingiye kuri Tamil, ururimi rw’Abadravidian, bikaba byakwemeza ibitekerezo bivuga ko abo ari bo banyamateka ba mbere b’Ubuhinde.
Kugeza ubu, abarimu b’inzobere, abahanga mu ikoranabuhanga n’abashakashatsi b’amateka n'ibisigaratongo ntibigeze babasha gusobanura neza iyi nyandiko. Kutagira inyandiko y’ingirakamaro imeze nka "Rosetta Stone" byakomeje kugorana.
Asko Parpola, umuhanga umaze imyaka irenga 60 akora ubushakashatsi kuri iyi nyandiko, yemeza ko ifite inkomoko mu ndimi z’Abadravidian. Gusa, hari abandi bashakashatsi nka Bahata Ansumali Mukhopadhyay, avuga ko atari inyandiko y’amagambo, ahubwo ari ibimenyetso byifashishwaga mu bucuruzi.
Asko Parpola, umuhanga umaze imyaka irenga 60 akora ubushakashatsi kuri iyi nyandiko
Hari abavugako iyi nyandiko ifitanye isano na Sansikiri, ururimi rwo hambere
TANGA IGITECYEREZO