Kigali

Shaddy Boo yavuze ku rukundo rwe na Diamond nyuma y'ibindi bimenyetso byagiye hanze bishimangira urukundo rwabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/04/2018 17:50
1


Yitwa Mbabazi Shadia, umunyamideli benshi muzi nka Shaddy Boo yatangaje ko nta rukundo rwihariye afitanye n’umuhanzi Diamond Platnmuz wo muri Tanzania ahubwo ko ari inshuti bisanzwe; ikirenze kuri ibyo ngo ni umufana we mu b’imbere.



Shaddy Boo ni umwe mu bagore b’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, uburanga bwe n’ikimero bwamufashije gutambagira ku mubare umukurikirana kuri Instagram kugeza ubwo agize ikuzo ry’umuntu ukurikiwe cyane mu Rwanda aho afite abangana n’ibihumbi magana abiri na mirongo irindwi na birindwi n’abantu magana atanu na mirongo irindwi n’abatandatu (277,576). Diamond bivugwa ko bakundana ni umuhanzi wubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba, afite ibikorwa by’umuziki bimwinjiriza umunsi ku wundi.

Si ubwa mbere benshi baketse urukundo hagati ya Shaddy na Diamond ahanini hashingiwe ku byo aba bombi berekana harimo amafoto n’ibindi byinshi bibahuza bishingirwaho na benshi bemeza ko ntakubaza bakundana. Ikinyamakuru Bongo 5 cyo muri Tanzania cyasohoye inkuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ahagana saa kumi n'imwe n’iminota mirongo ine n’itatu cyahaye umutwe ugira uti “Biravugwa uyu ni we mufasha wa Diamond uba mu Rwanda (Amafoto+Amashusho).”

Mu nkuru yacyo bateruye bavuga ko benshi mu byamamare bakunze guhisha ibijyanye n’urukundo rwabo ariko ko iyo amakuru yagiye hanze bemera kubivugaho. Ngo mbere y’uko Diamond atandukana na Zari The Boss Lady hari amakuru avuga ko uyu mugabo yari afitanye umubano wihariye na Shaddy Boo ubarizwa mu Rwanda.

Bavuga ko Diamond yakomeje guhisha urukundo yagiranaga n’umunyamideli Hamisa Mobetto kugeza ubwo uyu mukobwa yibarutse umwana. Bongo 5 ivuga ko amakuru ifite ari uko Diamond na Shaddy basanzwe ari inshuti bya hafi ndetse ngo hari amafoto n’amashusho ashimangira iby’umubano wabo wihariye.

Ku itariki ya 02 Nzeli 2017 ngo Shaddy Boo yari mu bitabiriye isabukuru y’amavuko y’umuhanzi Diamond yebereye ahitwa Hyatt Regency. Nk’aho ibyo bidahagije bavuze ko ku wa 01 Mutarama 2018 mu gitaramo Diamond yakoreye ahitwa Naivasha muri Kenya Shaddy Boo naho yari yo ndetse ngo hari amafoto amugaragaza ari mu cyumba kimwe n’icya gafotozi wa Diamond witwa Lukamba.

Amafoto ya mbere agaragaza Shaddy na Lukamba bari muri Hoteli imwe, bagashingira ku rumuri rw’itara ruri muri iyo Hoteli ko ari rumwe ku mafoto yombi. Andi mafoto berekanye ni ayafatiwe muri Kenya ubwo Diamond yaririmbagayo, bavuga ko bombi bari bambaye inkweto za sandari zisa ndetse ngo n’imwe irasa.

shaddy booo

lukamba rimwe

Amafoto agaragaza gafotozi wa Diamond ari mu cyumba gisa n'icyo Shaddy Boo yarimo

Mu kiganiro kihariye Shaddy Boo yahaye Inyarwanda.com yabajijwe ibivugwa byose bijyanye n’urukundo rwe na Diamond. Umunyamakuru yamubwiye ko mu binyamakuru byo muri Tanzania hasohotse inkuru zivuga ku mubano w’ibanga agirana n’umuhanzi Diamond watandukanye n’umugore we.

Mu gusubiza Shaddy Boo yavuze ko ntabyo yabonye ahubwo ko ibyo binyamakuru byo muri Tanzania nta makuru bifite, yasubije yumvikana nk’utunguwe, ati : “Na Diamond eeeeh nta nibyo nabonye…Eeeeeh yegoko [Akubita agatwenge] Nta makuru bafite ahubwo [abisubiramo] ahubwo barashaka ayandi makuru yanjye na Diamond.”

Abajijwe niba ibyanditswe ari ukuri cyangwa se babeshya, yasubije muri aya magambo ati : “Babeshye ibaze ibintu nanjye ntazi weeeee..” Ku bijyanye n’amafoto ye yambaye sandari zisa neza n'izo Diamond yari yambaye, Shaddyboo yatunguwe ati : “Yegoko nyumva [Araseka] hari ubushuti nyine busanzwe ariko nta bintu birenze nawe urabizi.”

Shaddyboo wakunze kuba mu b’imbere bakiraga Diamond ubwo yabaga yaje mu Rwanda yunzemo ati : “Nta kintu kinini hagati yajye na Diamond. Ni inshuti isanzwe n’uko dukora akazi kamwe.” Kuba yari umwe mu bitabiriye isabukuru y’amavuko ya Diamond muri 2017, Shaddy Boo yasetse biratinda, ati : “Ndi umufana erega nk’uko nawe uri umufana. Umva ndi umufana we ubyumve peee nta bindi bya hatari. Ndi umufana nk’abandi bose basanzwe.”

amafoto

Inkweto Diamond yari yambaye zisa n'izo Shaddy Boo yambaye

Umubano wihariye wa Shaddy Boo na Diamond watangiriye i Kigali bwa mbere ku itariki 1 Mutarama 2015, mu birori bya East African Party. Shaddy Boo yahoze ari umugore wa producer Meddy Saleh nyuma baza gutadukana babyaranye abana babiri, bongeye gukina inkuru y’urukundo mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi Burabyo Yvan [Buravan] yise ‘Oya’ yasohotse mu mezi ashize.

shaddy

We n'uwahoze ari umugabo we baherutse gukoreshwa mu mashusho y'indirimbo ya Buravan

Ubwo aheruka mu Rwanda, Diamond yari yemeje ko akunda Zari ndetse ko adateze kumureka, yavugaga ko agendera ku cyo Imana yavuze; ati :

Reka nkosoreho gato , oya mbere na mbere sindarongora nta mugore mfite, cyakora mfite umukunzi umwe rukumbi ntateze kureka Zari. Ikindi simfite abana benshi ni 3 gusa, Dilan, Tiffah na Nilan. Imana yaravuze ngo tubyare twuzure isi kandi nkunda abana, ibyo kuvuga ngo byanyicira akazi, umunyabigwi Bob Marley yabyaye abana benshi ariko ntibyamubujije gukomeza kwitwa umunyabigwi.

Ubwo Zari yeruraga ko atandukanye kumugaragaro na Diamond ku wa 14 Gashyantare, 2018. Ikinyamakuru NairobiNews cyasohoye inkuru icukumbuye ivuga ku bakobwa batandatu basenye urugo rwa Diamond, Shaddy Boo nawe yari ku rutonde havuzwe: Umunyamafaranga Wema Sepetu; Tunda, umukobwa w’ikimero wanageze mu Rwanda, Mia, Irene n’Umunyamideli Hamisa Mobetto.

Shaddy Boo, umuhanga mu kwifotoza agaragaza ikimero yabaye kimenyabose ku bakoresha imbuga nkoranyambaga n’abasoma ibinyamakuru nyuma yo kwifashisha mu mashusho y’indirimbo y’abahanzi batandukanye. Anazwi na benshi cyane ku mafoto n’amashusho yifata adasanzwe akayasazaka ku mbuga nkoranyambaga. Muri 2017 yaratunguranye aba iciro ry’imigani ubwo yavugaga ko ashimishwa no kumva ‘Odeur ya Ocean’ mu gihe yari yatangaje nta nyanja n'imwe yari yageraho.

shaddy boo

boo shaddy

amafoto yose

umunyamideli

 yahakanye

Shaddy yahakanye urukundo rwe na Diamond

lukambe

shadia mbabazi

mbabzi

mbabazi shadia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dj.youlick4 years ago
    ndamukunda pe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND