Abajura baturutse muri Jamaica bibye amatike y’ibitaramo bya Taylor Swift n’andi marushanwa akomeye, bakayagurisha ku nyungu arenga miliyoni $635,000. StubHub yihutiye kubikosora ndetse ababikoze bafashwe.
Mu rwego rwo gushaka amafaranga yihuse, abajura ba mudasobwa baturutse muri Jamaica bakoze ubujura bukomeye mu gihe cy’amezi 13, hagati ya Kamena 2022 na Nyakanga 2023.
Aba bajura bakoresheje uburyo bwo kwinjira mu rubuga rw’ubucuruzi rwa StubHub, bakibira amatike y’ibitaramo bya Taylor Swift ndetse n’ayandi marushanwa akomeye. Amatike arenga 900 yoherejwe mu buryo butemewe, abajura bayagurisha ku isoko ku giciro cyo hejuru, bakaba barungutse amafaranga arenga miliyoni $635,000.
Abakekwaho ubu bujura ni Tyrone Rose w’imyaka 20 ukomoka muri Jamaica na Shamara P. Simmons w’imyaka 31 wo muri Queens, bakoreraga ikigo cy’ubucuruzi kitwa Sutherland, gikorana na StubHub.
Bakoresheje imyanya yabo muri icyo kigo kugira ngo binjire mu gace kabitswe byihariye muri sisitemu ya StubHub, aho URL z’amatike yari yamaze kugurwa zibikwa.
Nyuma yo kwinjira muri iyo sisitemu, Rose n’undi mutekamutwe utatangajwe bamaze kubona amatike, bayohereje kuri Simmons na mugenzi we bari muri New York, maze nabo bayagurisha ku isoko ryo hejuru mu buryo butemewe.
Ikigo StubHub cyatangaje ko nta ruhare cyagize muri ubu buriganya. Umuyobozi ushinzwe amategeko muri StubHub, Mark Streams, yavuze ko ubwo babonaga ubujura bwakozwe, bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bwa Sutherland ndetse n’inzego z’umutekano.
Ati: “Aba bakozi ba Sutherland bakoreshaga inenge yari muri sisitemu kugira ngo bagurishe amatike mu buryo butemewe, ariko twabamenye vuba turabirukana,”
StubHub kandi yatangaje ko yagaruriye amafaranga abakiriya bose bahuye n'uburiganya ndetse ikaba yarafashe ingamba nshya zo gukaza umutekano muri sisitemu yayo. Byongeye, StubHub yahagaritse burundu ubufatanye bwayo na Sutherland.
Nubwo igice kinini cy’amatike yibwe cyari ay’ibitaramo bya Eras Tour ya Taylor Swift, ubushinjacyaha buvuga ko Rose na Simmons banibye amatike y’ibitaramo by’abandi bahanzi bakomeye nka Adele na Ed Sheeran, ndetse n’amwe mu marushanwa akomeye nka NBA na US Open Tennis Championships.
Taylor Swift Eras Tour ni kimwe mu bitaramo byinjije amafaranga menshi mu mateka, aho byarangije umwaka wa 2023 bimaze gukusanya arenga miliyari $2 mu kugurisha amatike.
Rose na Simmons batawe muri yombi ku wa Kane w’icyumweru gishize, bakaba baregwa ibyaha birimo kwiba ku rwego rwo hejuru (grand larceny), kwinjirira mudasobwa mu buryo butemewe (computer tampering), no kugambana (conspiracy). Nibahamwa n’ibyaha bikomeye baregwa, bashobora gukatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 na 15.
Aba bombi ntibaragira icyo batangaza ku birego baregwa, ariko ubushinjacyaha bwa Queens bwatangaje ko bugiye gukomeza gukurikirana iki kibazo kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.
Uru ni urugero rw’uburyo ubujura bwa mudasobwa bushobora kugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi bw’icyiciro cya mbere, ndetse n’umutekano w’abakiriya. Ni ngombwa ko hakomeza gukorwa ibikorwa byo gukurikirana iyi myitwarire mibi mu buryo buhamye, hagamijwe kurinda abakiriya no kubahiriza amategeko.
Ibigo bikora mu bijyanye no kugurisha amatike n’ibindi byiciro by’ubucuruzi bwa murandasi bisabwa gukomeza gukaza umutekano, kugira ngo hatagira abandi bantu bahura n’ibibazo nk’ibi.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO