Umuhanzi wo mu gihugu cy'u Burundi, Double Jay yagaragaje ko ari mu rugendo yerekeza mu Mujyi wa Brussels mu gihugu cy'u Bubiligi aho yitabiriye igitaramo cya mugenzi we Bwiza Emerance [Bwiza] yahuje no kumurika Album ye ya Kabiri yise "25 Shades” iriho indirimbo 12.
Bwiza ari kubarizwa muri kiriya gihugu kuva ku wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, aho yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali aherekejwe n'umubyeyi we. Ni ubwa mbere agiye gutaramira muri kiriya gihugu, ariko si ubwa mbere ageze mu bihugu by'u Burayi.
Ubwo yahagurukaga i Kigali, yavuze ko mbere y'iki gitaramo azagaragaza indirimbo zigize Album ye. Ni Album avuga ko yakoranyeho n'abahanzi banyuranye n'ubwo ataratangaza amazina yabo bose.
Double Jay wo mu Burundi yifashishije konti ye ya Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Werurwe 2025, yagaragaje ko azaba ari mu Bubiligi, aho yitabiriye igitaramo cya Bwiza.
Uyu musore yagaragaje ko yanyuzwe no kuba iki gitaramo kizaba tariki 8 Werurwe 2025, ubwo hazaba hizihizwa n'Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore. Ati "Gahunda ni iyi."
Double Jay asanzwe afitanye ubushuti bwihariye na Bwiza kuko banakoranye indirimbo 'No Body' yasohotse, ku wa 25 Ukwakira 2023. Iyi ndirimbo iri mu zigize Album ya mbere y'uyu mukobwa. Ku muyoboro wa Youtube imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 1,8.
Album ‘No Body’ iriho indirimbo 14. Yagiye ku isoko tariki 19 Nyakanga 2023. Ubwo yashyiraga hanze iyi Album, uyu mukobwa wari umaze umwaka umwe mu muziki, yashimye uburyo itangazamakuru ryamushyigikiye mu rugndo rwe rw’umuziki.
“Ndashimira cyane itangazamakuru ko mukomeje kunshyigikira. Njya gutangira umuziki numvaga bitazoroha ariko uburyo itangazamakuru ryamfashije byahumurije umutima wanjye.
Ni ubwa kabiri mpagaze imbere y’abanyamakuru benshi ubwa mbere bwari ubwo nerekanwaga nk’uwatsinze muri ‘Next Diva’. Ndashimira ikipe dukorana muri KIKAC.”
Yasobanuye ko Album ye yayise ‘My Dream’ mu kwerekana ko inzozi ze zabaye impamo. Ati “Impamvu nayise My Dream, kuba umuhanzi byari kimwe mu nzozi kandi nifuzaga kuzagira album yanjye. Ni inzozi zabaye impamo.’’
Mu gukora iyi Album, Bwiza yifashishijeho abanditsi barimo Niyo Bosco ndetse na Mico The Best. Aba-Producer bayikozeho barimo Tell Them, Santana, Nizbeat, Loader, Prince Kiiiz n’abandi.
Album ye iriho
indirimbo 14 zirimo iyo yise ‘Amahitamo’, ‘Amarangamutima’, ‘Are You Ok’,
‘Carry me’, ‘Monitor’ yakoranye na Niyo Bosco, ‘MR DJ’, ‘Niko Tamu’ yakoranye
na Ray Signature na Allan Toniks, ‘Nobody’ yahuriyemo na Double Jay, ‘Sextoy’,
‘Rudasumbwa’ n’izindi. Iyo ageze kuri Album ya kabiri yise ’25 Shades’, Bwiza
avuga ko yayihuje n’imyaka 25 ishize abonye izuba n’urugendo rwe rw’umuziki.
Double Jay
yagaragaje ko yishimiye kuba agiye gutaramana na Bwiza mu gitaramo cye
Bwiza yavuze ko
Album ye ya kabiri yise ’25 Shades’ izaba iriho indirimbo zinyuranye
yakoranyeho n’abahanzi banyuranye
The Ben yamaze
kwerekeza mu Bubiligi mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 8 Werurwe 2025
Juno Kizigenza nawe ategerejwe mu Bubiligi muri iki gitaramo cyo gushyigikira Bwiza
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO DOUBLE JAY YAKORANYE NA BWIZA
TANGA IGITECYEREZO