Muri iyi minsi mike ishize ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa amafoto y’abakobwa bambaye ubusa cyane mu gatuza, aha bakaba bagaragaza uko abanyarwandakazi bo hambere bambaraga nkuko umwe mu bakinnyi b’iyi filime yabitangaje. Icyakora nubwo bimeze gutya Federasiyo ya filime mu Rwanda hari ukundi ibona aya mashusho.
Umunyamakuru wa Inyarwanda akimara kubona aya mashusho yafashwe n’iri tsinda riri gukora iyi filime ryiyise Ruganzu n’Ibisumizi twifuje kuvugana nabo ariko ntibyadukundirwa gusa twifuje kubaza abahagarariye federasiyo ya filime mu Rwanda. Mu kiganiro na John Kwezi yadutangarije ko mu by’ukuri igitekerezo cy’iyi filime atari kibi ahubwo uburyo kiri gukorwamo basanga hari ibyirengagizwa ari nayo mpamvu kubwe asanga abari gukina iyi filime bakabaye bashakwa bakaganirizwa ndetse anavuga ko ari wo mukoro bagiye gukora. Yagize ati:
Igitekerezo cya filime ubwacyo si kibi ahubwo wenda uburyo bagikoramo nibwo baba bakeneyemo ibitekerezo, nibaza ko niba cyera barambaraga ubusa kuko ntamyambaro yari ihari abantu batakomeza kubishingiraho ngo bakomeze gukina filime bibeshya ko ari umuco. Mu muco byarabaye nibyo ariko ntibyari ku bushake ahubwo ni uko icyo gihe ntamyambaro yari ihari duke babonye bagahitamo kutwambara hato hashoboka ariko kuri ubu hari imyambaro ahubwo wenda harebwa uburyo bw’ubuhanzi yakoreshwa ariko muri iki gihe abantu ntibabe bacyambara ubusa.
Uyu muyobozi yavuze ko nyuma yo kumenya iby’iyi filime bagiye gushaka uko bavugana n'abari gutegura iyi filime ku buryo aya mashusho kimwe n’andi yaba arimo atarajya hanze mu rwego rwo kubagira inama. Usibye aya mashusho ariko hari andi menshi agaragaza uko iyi filime yafashwe ari hanze harimo n'ay'ahantu hanyuranye hajyanye n’umuco w’u Rwanda. Kugeza ubu Inyarwanda.com turacyashakisha uko twavugana n'abari gutegura iyi filime bivugwa ko ari iy'umuco...
Amafoto yafashwe muri iyi filime y'abakobwa bambaye ubusaIyi filime imaze igihe ikinirwa mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO