Ku wa Gatanu tariki 23 Werurwe 2018 ni bwo igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda Irebe Natacha Ursule yerekeje mu karere ka Huye aho yari agiye kuganira n’urubyiruko rwo muri UR Huye Campus ndetse n’urubyiruko ruri mu kigo ngororamuco cya Huye Transit Center iba i Mbazi mu karere ka Huye.
Uyu mukobwa akigera mu karere ka Huye yabanje gusura urubyiruko ruba mu kigo ngororamuco kiri i Mbazi mu karere ka Huye ndetse anasura abana bavanywe ku muhanda nabo baba mu kigo kiri hafi aho ndetse nyuma ahita yerekeza muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye asura urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa ‘Global Community Partners’. Uyu mukobwa yagendaga atanga ubutumwa bwo bwibutsa urubyiruko uruhare rwabo mu kubaka igihugu twifuza.
Aganira na Inyarwanda.com Miss Irebe Natacha Ursule yabwiye umunyamakuru ko ibi bitari mu mushinga we ariko nawo asanga ari umusanzu yagombaga gutanga mu rubyiruko rw’u Rwanda. Yakomeje avuga ko abo yasuye bose yababwiraga kwigirira icyizere kugira ngo babashe kwiteza imbere ndetse bateze imbere igihugu cyabibarutse bubake u Rwanda buri munyarwanda yakwifuza.
Irebe Natacha Ursule ni we mukobwa wabashije kwegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018 mu gihe ikamba ryo ryegukanywe na Iradukunda Liliane.
Uyu mukobwa hejuru yari mu kigo ngororamuco cya Huye, mu gihe ifoto iri hasi ho yari yasuye abanyeshuri bo muri UR Huye Campus
Miss Natacha Ursule yari muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
TANGA IGITECYEREZO