Mu myaka itatu ishize, abahanzi Nyarwanda bakoze Album ziryoheye amatwi ku buryo imibare y’abazumva ku rubuga rwa Audiomack n’ahandi igenda yiyongera. Uko izamuka, ni nako n’amafaranga binjiza mu mifuko y’abo n’ayo agenda azamuka, nubwo nk’urubuga rwa Youtube rufata 30% y’ibyo bakwinjize.
Indirimbo zigize album zigomba kuba zifite ireme, zifite ubutumwa bukora ku mitima y'abantu kandi zitunganijwe neza mu buryo bw'amajwi.
Zigomba kugira umwihariko, aho umuhanzi agaragaza ubuhanga bwe mu miririmbire, injyana n'uburyo bw'inkuru avuga.
Album igomba kumenyekanishwa hakiri kare. Umuhanzi ashobora gukoresha imbuga nkoranyambaga, itangazamakuru, gukora ibitaramo no gusohora zimwe mu ndirimbo zayo mbere (singles) kugira ngo abantu batangire kuyimenya.
Kuba album irimo abahanzi bafite amazina akomeye cyangwa abatunganya umuziki bamenyerewe bishobora kuyifasha gukundwa, niko zimwe mu nyandiko zo kuri internet zivuga.
Album igomba gusohoka igihe cyiza, nk’igihe cy’iminsi mikuru cyangwa igihe abantu baba bafite ubushake bwo kumva umuziki mushya.
Ibi bifasha umuhanzi kwegera abakunzi be, akabamenyesha album ye neza, akanabona inyungu mu kuyigurisha.
Imibare yafashwe muri iyi nkuru ishingiye ku bahanzi Nyarwanda basohoye Album mu myaka itatu ishize.
Imibare igaragaza ko Juno Kizigenza ariwe uri ku mwanya wa Mbere, aho Album ye 'Yaraje' imaze kumvwa n'abantu barenga Miliyoni 4, ni mu gihe The Ben na Bruce Melodie bisanze kuri uru rutonde, kandi Album zabo ari iza vuba.
1.Juno Kizigenza
Uyu muhanzi yasohoye Album ye ya mbere yise 'Yaraje' tariki 14 Kamena 2023. Iriho indirimbo 17, ndetse yakozweho na Producer banyuranye.
Kuva yajya hanze iyi Album yahaye akazi kenshi Juno Kizigenza, ndetse nawe yatangiye gutegura uburyo yashyira hanze Album ye ya Kabiri.
Ni Album yakoranyeho n'abahanzi barimo nka Kenny Sol, Bruce Melodie, Knowless, King James n'abandi.
Imibare igaragaza ko Album ye 'Yaraje' imaze kumvwa inshuro Miliyoni 4.2, ni mu gihe abantu 992 bayikunze [Likes], ndetse imaze gutangwaho ibitekerezo 192.
2.Kivumbi King
Uyu muraperi yasohoye iyi Album ku wa 17 Gicurasi 2024. Iriho indirimbo 12 yakoranyeho n'abahanzi barimo A Pass, Riderman, Nviri The Storyteller, Joshua Baraka n'abandi.
Iyi
Album yayikoreye ibitaramo byageze mu Rwanda ndetse n'i Burayi. Yagiye hanze ku
wa 17 Gicurasi 2024, ndetse imaze kumvwa inshuro Miliyoni 2.42. Iherekejwe
n'ibitekerezo 138, ni mu gihe abantu 761 bakanze 'Likes'.
3.The Ben
Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, ari kumwanya wa Gatatu mu bahanzi bamaze gushyira ku isoko Album zumviswe mu gihe gito ugereranyije n'izindi zagiye zisohoka mu bihe bitandukanye.
Uyu muhanzi ari ku mwanya wa mbere ushingiye ku mibare itangwa n'urubuga rwa Audiomack.
Album ye yise 'Plenty Love' yagiye hanze tariki 31 Mutarama 2025, ndetse iriho indirimbo 12.
Audiomack igaragaza ko mu gihe cy'iminsi 19 ishize iyi Album isohotse, imaze kumvwa inshuro Miliyoni 1.45, ni mu gihe abantu 350 bamaze kugaragaza ko bayikunze ibizwi nka "Likes". Hariho kandi ibitekerezo birenga 135, by'abantu bagaragaza ko banyuzwe n'iyi Album.
Iyi
Album iri mu maboko ya Sosiyete y'umuziki ya ONErPm yakoranye na The Ben mu
kuyitunganya, kugeza igeze hanze, no kuyicuruza ku mbuga zinyuranye
zicururizwaho umuziki.
4.Bruce Melodie
Uyu muririmbyi ari ku mwanya wa Kane mu bahanzi bafite Album zimaze kumvwa cyane kuri Audiomack. Album ye yise 'Colorful Generation' yayisohoye tariki 16 Mutarama 2025. Ndetse, iriho indirimbo 20.
Bivuze ko nubwo The Ben ari ku mwanya wa Mbere, Bruce Melodie amurusha umubare w'indirimbo kuri Album. Kuko umwe afite 12, undi akaba afite 20.
Bruce Melodie niwe wabanje gusohora Album, The Ben aza nyuma ye. Imibare y'urubuga rwa Audiomack, igaragaza ko Album ya Bruce Melodie imaze kumvwa n'abantu Miliyoni 1.17. Ni mu gihe abantu 868 bagaragaje ko bayikunze ibizwi nka 'Likes', inaherekejwe n'ibitekerezo 344.
5.Bwiza
Uyu mukobwa umaze imyaka itatu mu muziki, yasohoye Album ye ku wa 9 Kanama 2023. Ni Album yise 'My Dream' isobanura inzozi yari afite mbere y'uko yinjira mu muziki.
Ndetse, yayikoranyeho n'abahanzi barimo Niyo Bosco, Juno Kizigenza, Chriss Eazy, Alan Toniks, Ray Signature n'abandi.
Ku
rubuga rwa Audiomack, iyi Album imaze kumvwa inshuro Miliyoni 1.06, ni mu gihe
abantu 99 bakanze 'Likes', ndetse imaze gutangwaho ibitekerezo 25.
6.Ruti Joel
Ku wa 13 Mutarama 2023, nibwo umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel yasohoye Album 'Musomandera' iriho indirimbo 10. Niwe muhanzi wenyine wumvikana kuri iyi Album yari amaze igihe kinini ari gutegura.
Ni Album idasanzwe mu rugendo rw'uyu musore, kuko yakunzwe mu buryo bukomeye kugeza ubwo mu mpera za 2023 yayimurikiye mu gitaramo gikomeye yakoreye mu Intare Conference Arena.
Kuva
iyi Abum yasohoka imaze kumvwa n'abantu ibihumbi 759, ni mu gihe abantu 229
bakanze 'Likes' n'aho abantu 25 bayitanzeho ibitekerezo.
7.Alyn Sano
Uyu mukobwa umaze imyaka irindwi ari mu muziki, yasohoye Album ye 'Rumuri' ku wa 23 Kamena 2023. Iriho indirimbo 13 zirimo iyo yakoranye na Kivumbi King, Abasambi ba Nkombo n'abandi.
Mu
gihe cy'imyaka isatira ibiri iyi Album isohotse, imaze kumvwa inshuro zirenga
ibihumbi 516, ni mu gihe abantu 139 bakanze 'Likes', ndetse hariho ibitekerezo
46.
8.Zeo Trap
Uyu muraperi yasohoye Album ye 'Ntago Anoga' yagiye hanze ku wa 23 Ugushyingo 2024.
Ni Album iriho indirimbo 20 yakoranyeho na ba Producer banyuranye.
Kuva
yasohoka imaze kumvwa inshuro ibihumbi 457, ndetse abantu 438 bakanze 'Likes',
iherekejwe n'ibitekerezo birenga 117 by'abantu bagaragaza ko banyuzwe n'inganzo
y'uyu musore.
9. Israel Mbonyi
Uyu muhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye iyi Album ku wa 20 Gicurasi 2023. Igaragaraho indirimbo nka 'Nina Siri', 'Nk'umusirikare', 'Tumugane', 'Ndashima' n'izindi.
Imibare igaragaza ko imaze kumvwa n'abantu ibihumbi 441, ni mu gihe abantu 14 bakanze 'Likes'.
Audiomack
igaragaza ko Israel Mbonyi afite aba-Followers barenga ibihumbi 8, ni mu gihe
muri rusange abantu Miliyoni 1.29 bamaze kumva ibihangano bye kuri uru rubuga.
Kandi abumva ibihangano bye ku rwezi barenga ibihumbi 30.
10.Bushali
Uyu muraperi yari amaze igihe kinini akora kuri Album ye 'Full Moon' kugeza ubwo ayishyize hanze tariki 22 Ugushyingo 2024. Iriho abaraperi bakomeye barimo nka Kivumbi King, Slum Drip, Kaligraph Jones, B-Threy n'abandi bakoranyeho.
Muri iki gihe uyu muraperi ari muri Ghana mu bikorwa byo gufata amashusho y'indirimbo ze. Kuva yajya hanze kugeza, ubu imaze kumvwa inshuro ibihumbi 430, ni mu gihe abantu 330 bakanze 'Likes'.
'Full
Moon' yagiye ku isoko, nyuma y'uko uyu mugabo asohoye izindi Album zirimo nka 'Kugasima'
yamamaye mu buryo bukomeye.
TANGA IGITECYEREZO