RURA
Kigali

Kubera iki ibipesu byo ku myenda y'abagabo n'iy'abagore biba ku mpande zitandukanye?

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:19/02/2025 17:20
0


Wigeze wibaza impamvu ibipesu (ibifungo) byo ku myenda y’abagabo biri ku mpande zitandukanye n’aho biri ku myenda y’abagore? Abantu bakunze kubyibazaho, ibipesu byo ku myenda y’abagore bikunze kuba biri ku ruhande rw’ibumoso, mu gihe ku myenda y’abagabo biba biri iburyo.



Byakomotse mu Burayi ahagana mu kinyejana cya 14, aho imyenda ifite ibipesu yadodwaga igihe kirekire kandi igasaba n’imbaraga nyinshi, yabaga ihenze cyane ku buryo nta mukene washoboraga kuyigondera ahubwo yambarwaga n’abaherwe. 

Muri icyo gihe, wasangaga abagore b’abakire bafite abaja n’abakozi bashinzwe kubambika. Nk’ibisanzwe abantu benshi bakoresha akaboko k’indyo ari nabyo biborohera, ibi rero bikaba byaroroherezaga abaja kwambika ba nyirabuja imyenda ifite ibipesu ku ruhande rw’ibumoso kurusha uko babambika imyenda ifite ibipesu ku ruhande rw’iburyo. 

Ibi byatumye abadozi n’izindi nganda zakoraga imyenda muri icyo gihe zihitamo gukora imyenda y’abagore mu buryo bworohereza abaja, bashira ibipesu ku ruhande rw’ibumoso, ibi bikaba byaragiye bikwirakwira ndetse no kugeza uyu munsi bikaba ari ko bikimeze.

Hariho ibindi bitekerezo bisobanura impamvu imyenda y’abagore iba ifite ibipesu ku ruhande rw’ibumoso, nk’ikivuga ko abagore bakunda gukikira abana babafatiye mu ruhande rw'ibumoso, bityo bikaborohera gukoresha ukuboko kwabo kw'iburyo kugira ngo bafungure ibipesu by'ishati mu gihe bagiye konsa, ndetse no konsa bikaborohera.

Ku rundi ruhande, abagabo bo ibipesu byabo biba ku ruhande rw’iburyo kuko wasangaga akenshi ari bo biyambikaga bityo bikaba byaraboroheraga kubifunga.


Chloe Chapin, umuhanga mu by'amateka y'imyambarire, avuga ko igitekerezo cyo gushyira ibipesu ku ruhande rw’ibumose ku myenda y’abagabo cyaturutse ku buryo imyenda ya gisirikare (impuzankano) yabaga ikoze. 

Abahanga bavuga ko niba umusirikare yahishe imbunda mu ishati yawe, bimworohera kuyifata akoresheje ukuboko kw’indyo. Gushyira rero ibipesu iburyo byaboroherezaga kuba bacisha ukuboko kwabo mu ishati maze bagafata imbunda biboroheye.


Mbere y’uko hatangira gukoreshwa imbunda mu Burayi, nabwo ibipesu byajyaga ku ruhande rw’ibiryo ku myenda y’abagabo, nk'uko abahanga babivuga bishobora kuba bifitanye isano n'uburyo abagabo bitwazaga inkota.

Paul Keers, umwanditsi wa "Gentleman’s Wardrobe", avuga ko inkota y’umugabo iteka yambarwaga ku ruhande rw'ibumoso, kugira ngo ashobore kuyikurura akoresheje ukuboko kw'iburyo, bityo rero buri mugabo wese wabaga akunda kwitwaza inkota yasabaga ko imyenda ye ikorwa ariko ibipesu bigashyirwa ku ruhande rw’iburyo mu rwego rwo kwirinda ko bimubangamira agiye gufata inkota ye.


Mu gusozera, impamvu ibipesu byo ku myenda y’abagabo n’abagore biba ku mpande zitandukanye ishingiye ku mateka y’imyambarire, aho abagore bambaraga imyenda yihariye yari ifite ibipesu ku ruhande rw’ibumoso kugira ngo abaja babambike byoroshye, ndetse binaborohere mu gihe cyo konsa abana.

Ni mu gihe abagabo bo babishyiraga ku ruhande rw’iburyo kubera igitekerezo cy’imyenda y’ingabo n’uburyo byabafashaga kugera ku ntwarozabo biboroheye. Ibi byose byabaye ibidasubirwaho ndetse bikomeza no kwamamara ku migabane itandukanye y’isi, biakaba bikomeza no kwigaragaza no mu gihe cya none.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND