IKipe ya Police FC yasezereye Nyanza FC naho AS Kigali isezerera Vision Fc maze zigera muri kimwe cya kane ndetse ni nazo zizacakiranira muri 1/4.
Kuri uyu wa
Gatatu itariki 19 Gashyantare 2025 mu Rwanda hakinwe imikino y’igikombe cy’Amahoro
muri kimwe cya munani, aho amakipe yashakaga amatike ko kujya muri kimwe cya
kane agasangayo Rayon Sports, Amagaju, Gasogi United na Mukura VS zageze muri ¼
mu mikino yakinwe ku wa kabiri.
Umukino
wabanje ni uwahuje ikipe ya Police FC yatsinze Nyanza FC ibitego 3-0 Maze
ikomeza muri 1/4 Ku giteranyo cy'ibitego 4-2 Kubera ko umukino wa mbere Nyanza
FC ariyo yari yawutsinze Ku bitego 2-1.
Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Chukwuma Olidi, BYIRINGIRO LAGUE na
Mugisha Didier.
Ikipe ya
Police FC yamaze kugera muri 1/4 ni imwe mu makipe azi neza uburyohe bw'iri
rushanwa kuko ni nayo iheruka kuryegukana nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego
2-1 mu mukino wa nyuma mu mwaka imikino wa 2023-24.
Police FC yasezereye Nyanza FC ku giteranyo cy'ibitego 4-2
Undi mukino
ni uwahuje AS Kigali na Vision FC, ni umukino AS Kigali yamanutse mu kibuga ishaka
gutsinda kuko cyangwa kunyanya kuko umuko wabanje yari yatsinze Vision
FCigitego 1-0.
Intego za AS Kigali yaje kuzigeraho mu gice cya mbere kuko cyarangiye itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Emmanuel Okwi, ariko abakinnyi nka Hussein Shaban bakaba barase ibitego byinshi.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Vision FC yaje ifite umutwaro wo gutsinda ibitego bitatu ngo yizere itike yo kujya muri 1/4 ariko yagumye kurwana bikomeza kwanga ariko Twizeriman Onesme yaje kubona igitego cyateye akanyabugabo abakinnyi ba Vision FC ariko mumukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1.
AS Kigali yakomeje ku giteranyo cy'ibitego bibiri kuri kimwwe cya Vision FC. Muri kimwe cya Kane Police na AS Kigali nizo zizazakirana.
TANGA IGITECYEREZO