Butera Knowless n’umuryango we mu minsi ishize ni bwo bahagurutse mu Rwanda berekeza i Burayi aho bagiye mu karuhuko k’akazi ndetse n’ibikorwa bya muzika nk'uko babitangarije Inyarwanda.com mbere y'uko bahaguruka. Kuri ubu amafoto yagiye hanze agaragaza aba bombi bari mu mujyi wa London aho bari kubarizwa muri iyi minsi.
Uyu muryango wajyanye n’umwana wabo, bakigera i Burayi babanje kunyura Amsterdam aho bamaze iminsi ibiri ubundi babona kwerekeza mu mujyi wa London aho bagiye kuruhukira bwa kabiri cyane ko muri 2017 bagiye muri iki gihugu mu mujyi wa London.
Knowless Butera n’umuryango we bagomba kugaruka mu Rwanda mu ntangiriro za Mata 2018. Butera Knowless mbere yo kuva mu Rwanda yasigiye abakunzi be indirimbo nshya yise Darling indirimbo uyu muhanzikazi yakoranye n’umunya Tanzania Ben Pol umuhanzi ukomeye mu njyana ya R&B.
Knowless na Clement i London
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KNOWLESS DARLING
TANGA IGITECYEREZO