Apotre Mignonne Kabera umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family church yahanuye abagore abasaba kuba ba 'Mutima w'urugo' ababwira uko bakubaka u Rwanda rukaba Canan.
Apotre Mignonne Kabera yatangaje ibi tariki 8 Werurwe 2018 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore. Women Fondation Ministries yizihije uyu munsi mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali mu itorero ryayo Noble Family church rikorera mu murenge wa Kinyinya. Ni ibirori byitabiriwe n'abagore basaga 200.
Women Fondation Ministries ni Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ushingiye ku kwizera ukaba warashizwe n'Intumwa Alice Mignonne Kabera Umunezero. Uyu muryango ufite intego yo kubaka umuryango binyuze mu mugore. Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, Apotre Mignonne yatanze impano y'ifu y'igikoma ku bagore 200 bari bahari anabaha impanuro aho yabasabye guhitamo inshuti nziza n'abajyanama beza.
Ibi birori byitabiriwe n'abagore basaga 200
Apotre Mignonne yashimiye Imana yarinze abagore bo mu murenge wa Kinyinya ndetse n'abo mu gihugu cyose muri rusange. Ubwo yashyikirizaga ifu y'igikoma cy'abana abagore bose bari bateraniye muri ibyo birori yagize ati:"Imana yacu ntirya ubugali cyangwa ngo inywe igikoma, ni yo mpanvu tubiha abo yaremye mu ishusho yayo." Yakomoje ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka wa 2018 ashishikariza abagore kongera kwikunda, kwiyakira, guhaguruka bagakorera imiryango yabo ndetse n'igihugu. Yigishije ijambo riri muri Bibiliya mu gitabo cy'Ibyahishuwe 12:7.
Apotre Mignonne umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries
Apotre Mignonne Kabera yabwiye abagore bari muri ibi birori ati"Iyo utongeye ngo wisubizemo imbaraga akabazo kari gato gahinduka ikibazo kinini." Yakomeje abasaba kumenya guhitamo abo basabana nabo." Yunzemo ati "Mu Itangiriro 3 turabona umugore uganira asabana n'inzoka (asabana n'uburiganya cyangwa ibinyoma). Mwa badamu mwe muvugana na bande? Mugirwa inama na bande, musabana na bande?"
Apotre Mignonne yatanze ifu y'igikoma ku bagore 200 bitabiriye
Apotre Mignonne yakomeje abaha impanuro ababwira ko kugira ngo bubake u Rwanda rube Canan, icyo bakwiriye gukora ari ugutindana umwanya munini n'abanyakuri, bakagira n'umuco wo kwizigama bazigamira n'imiryango yabo. Yagize ati: "Nimutindana n'abanyabinyoma muzaba nka bo ariko nidutindana n'abantu bazima tuzaba abagore bazima hanyuma igihugu cyacu kibe Canan." Apotre Mignonne yahise abaririmbira indirimbo muri aya magambo:"Rwanda itajengwa na nani vijana Rwanda itajegwa sisi wenyewe" Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore byasojwe n'ubusabane bw'abari bitabiriye bose.
Bahurijwe hamwe na Women Foundation bizihiza umunsi mukuru w'abagore
Nyuma y'ibirori bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Apotre Mignonne
TANGA IGITECYEREZO