Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2012 yambitswe impeta y’urukundo na Egide Mbabazi bamaze igihe kirekire bakundana amusaba ko yamwemerera ko bazabana akaramata. Ibi byakurikiwe n’ibyishimo bikomeye bya Aurore Kayibanda wishimye agasuka amarira nyuma yo kwemerera Egide ibyo yari amusabye.
Ibi birori Mbabazi Egide yambikiyemo impeta Miss Mutesi Aurore byabereye muri Pariki ya Grand Canyon iherereye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ibirori byitabiriwe na bamwe mu nshuti zabo zari zabaherekeje. Muri 2014 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide, ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire dore ko kenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.
Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, usibye ibi ariko yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu gihe Mbabazi Egide bakundana ari umufotozi w’umunyarwanda wabigize umwuga ariko wibera muri Amerika.
Aha niho Miss Aurore yambikiwe impeta
Nyuma yo kuyambara ibyishimo byamurenze araturika ararira
Miss Mutesi Aurore yakozwe ku mutima n'ibyo yakorewe n'inshuti ye
Hari hateraniye inshuti zabo zari zaje kubashyigikira
TANGA IGITECYEREZO