Umunyamideli Amber Rose, wahoze ari umukunzi wa Kanye West yasobanuye impamvu akunda kwambika abakunzi be imyenda igaragaza ibice byabo by’umubiri.
Umugore w'icyamamare w’umunyamideli, Amber Rose, yatangaje ibintu bitangaje
kuri Kanye West. Yatangaje ko Kanye West akunda gutuma
abagore be bambara imyambaro igaragaza bimwe mu bice by’ibanga yavuze ko aba ashaka gutera irari inshuti ze.
Ibi byabaye nyuma yo gutanga igitekerezo kuri Bianca Censori, umugore mushya
wa Kanye West, nyuma y’uko akunda kugaragara mu myambaro yerekana hafi ibice
byose by’umubiri imbere y’itangazamakuru igihe Amber Rose yavuganaga na Club
Shay Shay podcast.
Amber Rose yavuze ko Kanye West yakoze ibintu nk'ibi mu gihe yabanaga na we ndetse no kuri Kim Kardashian. Yagize ati: "Kanye West ni ko ameze [kwambika abagore be ubusa]. Yanabikoze kuri njye na Kim. Aba ashaka ko abandi bagabo bashaka bifuza kuryamana n’umugore we.
Akunda ko abagabo bifuza umugore we. Ni
byo aba ashaka. Ashaka ko inshuti ze zose zifuza kuryamana n'umukunzi we, kandi
aba ashaka ko umugore we cyangwa umukunzi we aba ari we muntu wa mbere urebwa
mu cyumba”.
Amber ufite imyaka 41, yakomeje avuga ko yitwararitse kugira ngo yemerere Kanye gukora ibyo yashakaga kuko yari akiri muto, ariko yanasobanuye ko hari ibyo yakoze mu buryo bwo kwikuramo iyo myambarire.
Yavuze ko atambaraga ibyo Kanye
West yifuzaga gusa igihe cyose Kanye atabaga ari mu rugo. Kuko atifuzaga kwambara imyambaro
imugaragaza nk'uko atekereza ku mugore w’umurusha agaciro.
Amber warufite imyaka 24 yagize ati: "Nambaraga uko yashakaga kuko nari muto. Ese nari guhakanira Kanye igihe nari muto? Narabyirengagizaga, ungurira iyi myenda, nakoraga uko nssoboye nkasa neza.
Ariko uramutse urebye amafoto yange ya kera igihe nakundanaga na Kanye, n’ubu tutarikumwe hari itandukaniro. Igihe yabaga Atari mu rugo, nambaraga imyenda ye”. Uyu munyamideli yakomeje avuga ko na nyuma y’uko batandukanye byakomeje kumugaruka ariko aza kubirwanya.
Amber Rose na Kanye West bakundanye igihe kigeze ku myaka 2 nyuma baza gutandukana
Kim Kardashian na Kanye West bahoze babana nk'umugore n'umugabo ubu bafitanye abana 4
TANGA IGITECYEREZO