Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 mu mujyi wa Kigali i Gikondo ahasanzwe habera Expo habereye igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 bazajya mu mwiherero batoranywa mu bakobwa 35 bahagarariye intara zose n'umujyi wa Kigali igikorwa kiba kitoroshye cyane ko kigomba kubonekamo abakobwa 15 basezererwa.
Iki gikorwa cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri (18:00) z’umugoroba ariko saa kumi z’umugoroba ni bwo abantu bari batangiye kugera ahabereye iki igikorwa batangira kumanika ibyapa by'abo bashyigikiye ari nako umurindi wari wose bitewe n'uwo buri wese ashyigikiye. Muri iri rushanwa habaye impinduka, Andrew Kareba wajyaga ayobora iki gikorwa, asimburwa na Friday James.
Bamwe mu bakora muri Rwanda Inspiration Back up mbere yo kwinjiraSaa kumi z'amanywa abantu bari batangiye kugera ahabera ibiroriRwarutabura na Rujugira abafana bakomeye muri ruhago kuri ubu bari inyuma ya Mushombakazi JordanAbantu bahageze hakiri kareUmurindi w'abafana wahagaritse imirimo ya bamweHarabura amasaha make igitaramo kigatangiraAba mbere yo kujya kumushyigikira barafata agafotoAbafana uko bazaga biremagamo udutsiko
N'abakiri bato baje gushyigikira bakuru babo
Saa kumi n'ebyiri ahabereye iki gikorwa hari huzuye hasigaye imyanya mbarwa Muri iki cyumba Rwarutabura na Rujugiro bashyuhije abantu...N'abakuze bari barimo gufana si urubyiruko gusaUmunyamakuru wa City Radio Ndahiro Pappy Valens yafanaga bikomeye Mushombakazi Jordan
Saa kumi n'ebyiri na mirongo itanu abafana bari batangiye gufana ariko igikorwa kitaratangira, umuziki wa Dj Ira ni wo wari uyoboye igitaramo.
Imifanire yari hejuru n'abazungu baje
Sandrine Isheja, Uwera Havugimana Francine na Carine Urusaro ni bo bari bagize akanama nkemurampaka muri iki gikorwa...Sandrine Isheja ni we ukuriye akanama nkemurampaka
Abakobwa babanje kwiyereka abagize akanama nkemurampaka
Friday James ni we wayoboye iki gikorwa ku nshuro ye ya mbere
Umunyana ShanitahUmutoni BeliseUwonkunda BelindaUmwali LindahIrakoze VanessaMushambokazi Jordan
Iradukunda Liliane
Neema NinaKayirebwa Marie PaulUsanase ShamimIngabire BelindaUwineza SolangeUwase Ndahiro Liliane
Munyana Shemsa Nzakorerimana Gloria Teta Shalon Ikirezi Mpore Marie Wivine Gacukuzi Belyse Ishimwe Belly Stecy Umuhoza Linda
Irebe Natacha Ursule Ishimwe NoriellaDushimimana Lydia Umutoni Charlotte Uwimbabazi AllianceUmutoniwase Paula Bampire Diane Umuhire Rebecca Uwase Fiona Uwase Teta Anita Umutoniwase Anastasie Umuhoza Karen Isimbi Chanelle Ingabire Divine Umutoni Fidela
Saa tatu zibura iminota itanu abakobwa bose uko ari 35 bari bamaze kunyura imbere y'akanama nkemurampaka. Nyuma akanama nkemurampaka kahise kajya guteranya amajwi kugira ngo bagaruke gutangaza abakobwa 20 ababashije gukomeza.
Saa tatu na 45 (21h 45) ni bwo abagize akanama nkemurampaka bagarutse mu cyumba cyatorerwagamo abakobwa 20 bagomba kwerekeza mu mwiherero. Carine Urusaro wari uhagarariye akanama nkemurampaka ni we watangaje ibyo bagendeyeho batanga amanota. Yavuze ko uvanyemo umukobwa umwe utambuka kuko yagize amajwi menshi mu matora, abandi bose batowe hagendewe ku Uburanga, Ubwenge ndetse n’Umuco.
Saa 21:50 abakobwa bose bahamagawe ku rubyiniro maze hatangira gutangazwa abakomeje. Abakobwa 20 bakomeje ni;
1.Uwase Ndahiro Liliane: Yakomeje kubera ko ari we watowe n'abantu benshi aho afite amajwi 56500)
2.Umunyana Shanitah
3.Irebe Natacha Ursule
4.Munyana Shemsa
5.Umuhoza Karen
6.Umuhire Rebecca
7.Ishimwe Noriella
8.Iradukunda Liliane
9.Uwase Fiona
10.Irakoze Vanessa
11.Umutoniwase Anastasie
12.Dushimimana Lydia
13.Ingabire Belinda
14.Ingabire Divine
15.Uwankunda Belinda
16.Umutoniwase Paula
17.Uwineza Solange
18.Mushambakazi Jordan
19.Nzakorerimana Gloria
20.Umutoni Charlotte
Nyuma yo kubona abatsinze bahoberanye n'abatatsinze
Saa yine n'iminota itanu abakobwa bakomeza bari bamaze kumenyekana uko ari 20 bahabwa impano na Cogebank umuterankunga mukuru w'iri rushanwa.
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo –INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO