Kigali

Umuhanzi Makombe yarushinganye n'umukunzi we Jolie Kadabagizi, menya icyo yamukundiye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2018 14:17
0


Mu mpera z'icyumweru dushoze ni bwo umuhanzi Mugabe Claude uzwi nka Makombe yakoze ubukwe yambikana impeta n'umukunzi we Jolie Kadabagizi. Tariki 13/1//2018 ni bwo Makombe na Jolie basezeranye imbere y'Imana.



Tariki 12/01/2018 ni bwo Makombe yari yagiye gusaba no gukwa umukunzi we. Bucyeye bwaho ni ukuvuga kuwa Gatandatu tariki 13/1/2018 Makombe na Jolie bahamije imbere y'Imana n'imbere y'abakristo ko bazabana akaramata bakazatandukanywa n'urupfu cyangwa se Yesu agarutse gutwara abo yacunguye. Umuhango wo gusezerana imbere y'Imana wabereye muri Eglise Bethammi Christian Fellowship church. 

Makombe and Jolie

Makombe yambikanye impeta n'umukunzi we Jolie

Nyuma yo gusezerana imbere y'Imana, abatumiwe mu bukwe bwa Makombe na Jolie bagiye i Kabuga kwiyakira. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Makombe yavuze ko we na Jolie bamaze hafi umwaka bakundana. Tumubajije icyo yamukundiye yagize ati: "Namukundiye ko ari umukristo akunda gusenga no guca bugufi kwe no kubaha abantu. Atekereza byagutse ni umujyanama mwiza." Nyuma yo kwambikana impeta, Makombe yahise ashyira hanze indirimbo nshya yise 'Ijambo wambwiye'

UMVA HANO 'IJAMBO WAMBWIYE' INDIRIMBO NSHYA YA MAKOMBE

REBA AMAFOTO Y'UBUKWE BWA MAKOMBE NA JOLIE

Makombe and Jolie

Makombe and Jolie

Jolie yambika impeta umukunzi we Makombe

Makombe and JolieMakombe and JolieMakombe and JolieMakombe and JolieMakombe and JolieMakombe and JolieMakombe and Jolie

Makombe avuga ko yakundiye Jolie byinshi birimo no guca bugufi

Makombe and Jolie

Jolie yagaragarije Makombe urwo amukunda nyarwo

Makombe and Jolie

Iyizire mukunzi ni wowe Imana yampaye ngo tubane iteka

AMAFOTO YO MU MUHANGO WO GUSABA NO GUKWA

Makombe and JolieMakombe and Jolie

Jolie umukunzi wa Makombe

Makombe and JolieMakombe and JolieMakombe and Jolie

UMVA HANO 'IJAMBO WAMBWIYE' INDIRIMBO NSHYA YA MAKOMBE


REBA HANO 'YESU WAMBAMBIWE' YA MAKOMBE FT MURAME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND