Pasiteri William Kumuyi, Umuyobozi Mukuru wa Deeper Christian Life Ministry (DCLM), yatumiwe mu muhango w’irahira rya Perezida Donald Trump nk’umushyitsi w’imena.
Amakuru aravuga ko uyu mushumba azitabira irahira rya Trump ndetse akagira n’indi mihango ikomeye azakora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Pasiteri Kumuyi azifatanya
n’abandi bayobozi bakomeye ku isi mu kwitabira irahira rya kabiri rya nyuma rya
Perezida Trump rizaba ku itariki ya 20 Mutarama 2025,
Pasiteri Kumuyi yagize ati: “Imyifatire ya Perezida Trump ku bijyanye n’ivugabutumwa ntishobora kwirengagizwa ntihashimwa abakirisitu b'abanyamerika gusa, ahubwo n’abakirisitu bo ku isi hose”.
“Mu gihe
cye cya mbere ku butegetsi, Perezida Trump yakiriye inama y’abaminisitiri
b’ibihugu by’amahanga igamije gusa ubwisanzure mu by’idini ku rwego
mpuzamahanga, kandi mu gihe yiyamamazaga yasezeranyije gushyigikira indangagaciro
z’abakirisitu n’ibyifuzo byabo.”
Pasiteri Kumuyi azahura n’abagize Kongere ya Amerika, abayobozi b’amatorero atandukanye, ndetse n’abahagarariye ibitangazamakuru. Pasiteri Kumuyi yongeyeho ati: “Uyu mwanya w’amateka utwibutsa ko ukwizera kudafite imipaka kandi guhuza abizera ku isi hose,”
“Mu gihe
tuzaba turi i Washington D.C., itorero mpuzamahanga rizahurira hamwe mu
isengesho, rigamije gushyigikira ibiganiro bishingiye ku myizerere kugira ngo
hagenwe politiki ziharanira ubwisanzure mu by’idini no guteza imbere
ivugabutumwa rya Gikristu ku isi hose.”
Uyu mushumba, wari umaze igihe ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umugore we Esther, yibukije abitabiriye iteraniro ry’itorero rye ku isi muri Mutarama ko hakenewe impinduka mu mitekerereze kugira ngo ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo burusheho kugera kure nkuko bitangazwa na Nigerian Stories.
Pasiteri
Kumuyi yagize ati: “Ntitwakomeza gukora ibintu mu buryo bumwe ngo twitege
ibisubizo birushijeho kuba byiza. Tugomba gufatanya n’abafata ibyemezo kugira
ngo ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu n’Umukiza Yesu Kristo burusheho gukwira
hose,”
TANGA IGITECYEREZO