Kigali

Jean Luc Munyampeta na korali Adonai bari gukusanya imyenda na Bibiliya bazafashisha abagororwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/01/2018 19:33
0


Umuhanzi Jean Luc Munyampeta afatanyije na korali Adonai Family yo mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi kuri APACE ku Kabusunzu bari gukusanya imyenda na Bibiliya bazafashisha abagororwa bo muri gereza ya Nsinda iherereye mu Ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Jean Luc Munyampeta yadutangarije ko tariki 13 Mutarama 2018 bazakora igikorwa cyo kwakira imyenda na Bibiliya byo gufashisha abagoroba. Jean Luc Munyampeta ateguye iki gikorwa nyuma yo gusura abagororwa b'i Nsinda akababwiriza ubutumwa bwiza, bamwe muri bo bakakira agakiza ndetse bakabatizwa mu mazi menshi. Yagize ati:

Ndimo gutegura igikorwa gikomeye cyo gushakira imyenda na Bibiliya abagororwa ba gereza ya Nsinda East Province, mfatanyije na korali Adonai/Apace. Iyo mfashanyo tuzayakira izanywe n'abagiraneza babishaka tariki 13 Mutarama 2018 ku rusengero rwo ku Muhima. Dukeneye imyenda myinshi kuko nabo ni benshi. Mu kwezi kwa 11 2017 twahabwirije ubutumwa nanaririmbayo, abakiriye Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza wabo bakabatizwa babaye 209.

Jean Luc Munyampeta yahamagariye abantu bose bifuza kwifatanya nawe muri iki gikorwa cy'urukundo ko bamugezaho imfashanyo yabo na we akazayishyikiriza abagororwa b'i Nsinda. Yibukije abantu icyanditswe cyo muri Bibiliya kivuga ngo "Ineza y'umuntu ni yo imutera gukundwa" 

Image result for Jean luc Munyampeta

Umuhanzi Jean Luc Munyampeta

Adonai Family choir ya APACE mu gitaramo kibanziriza imurikwa rya Alubumu “Umubavu uhumura neza”

Korali Adonai Family iri gufatanya na Munyampeta muri iki gikorwa

Tariki ya 1 Ukwakira 2017 ni bwo Jean Luc Munyampeta yakoreye ivugabutumwa muri gereza ya Nsinda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’amatorero yose y’Iburasirazuba (East Rwanda Field). Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Jean Luc Munyampeta yadutangarije ko yagiriye ibihe byiza mu ivugabutumwa yakoreye muri gereza ya Nsinda dore ko yaririmbye indirimbo 20, abagororwa 20 bakihana ako kanya.

Jean Luc Munyampeta

Aba ni abagororwa bihaniye mu ivugabutumwa Munyampeta yakoreye i Nsinda

Jean Luc Munyampeta

Jean Luc Munyampeta yagizwe umuvugizi w'abagororwa b'i Nsinda mu by'ivugabutumwa

 

Jean Luc Munyampeta

Jean Luc Munyampeta ubwo yari muri gereza ya Nsinda

Sifa Rewards 2017

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rwahawe igihembo cya Sifa Reward kubwo kwemera ko muri gereza hakorerwa ivugabutumwa

Ubaye ushaka gutanga inkunga yawe wasobanuza kuri iyi telefone: 0788525279






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND