Donald Trump, watorewe kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika, yanenze abayobozi ba California, ku bijyanye n'uburyo bitwaye mu guhangana n'inkongi y'umuriro yayogoje Los Angeles.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Arab News ivuga ko mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko abayobozi ba leta ya California "badashoboye," abashinja kudashobora guhangana n'inkongi ikomeje kuyogoza igihugu, kugeza ubu hatangajwe ko imaze guhitana abantu 16, kwimura abagera ku 150,000 no gusenya inzu zirenga 12,000.
Mu butumwa bwe yanditse kuri Truth Social, yatungaga agatoki Guverineri wa Leta ya California, Gavin Newscum agira ati"Inkoni iracyakabije muri Los Angeles, Abanyapolitiki badashoboye (bakora nabi) ntacyo bari kubikoraho,".
Yavuze ko iyi nkongi ari kimwe mu bintu bibi cyane byigeze kuba mu mateka y'Amerika ati, "Ntabwo bashobora kuyihashya, kubera iki?".
Trump kandi yavuze ko ikibazo cyo kubura amazi ahagije yo kuzimya umuriro, cyatewe n'uburangare bw'abayobozi yise ko 'badashoboye'.
Inkongi z'imiriro zibasiye Los Angeles, aho inkongi eshanu zitandukanye zibasiye uyu mujyi. Akarere ka Pacific Palisades, ni kamwe mu twibasiriwe cyane. Kutabona amazi mu bice bimwe by'umujyi byongereye imbogamizi ku bikorwa byo guhangana n'inkongi.
Ubu abo bimaze kumenyekana ko bahitanwe n'iyi nkongi ni 16, kutabona amazi ahagije mu bice bimwe by'umujyi byongereye imbogamizi ku bikorwa byo guhangana n'inkongi.
TANGA IGITECYEREZO