Kigali

Imyaka 30 mu ivugabutumwa: Amashimwe Sion Choir batangiranye umwaka wa 2025 – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/01/2025 13:56
0


Korali Sion yitegura kuzuza imyaka 30 mu ivugabutumwa, batangiye umwaka wa 2025 bashima Imana yabanye na bo ikabatambutsa ibyasaga n'ibikomeye muri uru rugendo by'umwihariko mu mwaka ushize, mu butumwa banyujije mu ndirimo nshya bise 'Shimwa Mana.'



Sion choir ikorera umurimo w'Imana ku Itorero rya ADEPR JENDA riherereye mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu. Ni korali yatangiye ivugabutumwa mu 1995, aho batangiye ari abana b'ishuri ryo ku cyumweru rizwi nka 'Sunday school,' ubu bakaba bagizwe n'abubatse ndetse n'urubyiruko.

Indirimbo nshya bashyize ahagaragara bise 'Shimwa Mana,' ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana 'yaturinze twese Abanyarwanda muri uyu mwaka ushize wa 2024 no kuyiragiza umwaka wa 2025, kubwira abantu ko bari ku mugoroba w'Isi kandi amajwi menshi abaca intege ahari, ariko ko badakwiye gucika intege kuko Kristo abarangaje imbere, no guhumiriza abantu tubabwira ko Imana igikora kandi inzira z'Imana  nubwo zitangaje inyuramo itabara abayo, ko bakomeza kuyiringira no kuyitegereza, bakabikora amatabaza yabo yaka."

Iyi ndirimbo bayitangira bagira bati: " Shimwa Mana wabanye natwe mu bikomeye. Waraturinze muri uyu mwaka turangije..."

Nka Sion choir, bahamya ko na bo bafite amashimwe basangiye n'abandi bantu, ariko by'umwihariko bo bakaba bashimira Imana yabanye na bo ikabashoboza umurimo w'ivugabutumwa bakoze hirya no hino mu gihugu mu ngendo z'ivugabutumwa. 

Barashima Imana kandi ko yabaguye ku murimo bakabona abaririmbyi bashya baje babagana ngo bafatanye umurimo, kandi baranishimira ko uko bose batangiye umurimo mu mwaka wa 2024 bariho, 'keretse umugeni watashye nk'uko Imana yari yabitubwiye ko hari umugeni uri muri twe. Turashimira Imana ko yabisohoje, ariko twihanganisha umuryago yasize.'

Sion Choir bakomeje bagira bati: "Turashimira Imana ko igenda isohoza amasezerano muri twe, muri ayo harimo ko bamwe mu baririmbyi bacu bimuka bakajya gukorera hirya no hino mu gihugu, muri korali tubita abadiyasipora, bamaze kuba benshi. Turashimira Imana ko intego twari twihaye ko ivugabutumwa ryacu twarigeza no ku ishyanga tutazi riri hirya no hino mu isi, Uwiteka yaradushoboje dusohora izi ndirimbo nshyashya, twizera ko ubutumwa buzirimo buzakora imirimo mu mitima y'abantu bikozwe n'Umwuka Wera."

Muri uyu mwaka, bafite intego zirimo gukomeza kugeza ku bantu ivugabutumwa ry'uruhererekane rw'indirimbo zabo bise 'Evangelion Medley' no gukomeza ingendo z'ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu aho bafitiye ubutumire, ndetse no gukomeza ibikorwa by'urukundo birimo gufasha abantu batandukanye.


Sion Choir bashimye Imana yabanye na bo mu mwaka ushize wa 2024

Baragije Imana umwaka mushya wa 2025

Bafite amashimwe menshi mu mitima mu gihe bitegura kuzuza imyaka 30 mu ivugabutumwa

Sion Choir barakataje mu kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi mu 2025 



">

Kanda hano urebe indirimbo nshya Sion Choir bise 'Shimwa Mana'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND