Kigali

Ishimwe ry’umubyeyi wa Naomie wizihiza isabukuru y'imyaka 50 y'amavuko

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/01/2025 18:04
0


Mu gihe yizihiza isabukuru y'imyaka 50 y'amavuko, umubyeyi wibarutse Nyampinga w'u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie, yashimye Imana ko yujuje iyi myaka ari muzima akaba yarabashije no gushyingira umwana we uherutse gusezerana na Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia.



Ubwo yari mu materaniro mu rusengero rwa Noble Family Church/ Women Foundation Ministries ari narwo umukobwa we aheruka gusezeraniramo, umubyeyi wa Miss Nishimwe Naomie, Uwimbabazi Fanny yafashe umwanya atambutsa ishimwe rye ku Mana mu gihe yizihiza isabukuru ye y'amavuko.

Yagize ati: "Mu minsi micye kugira ngo dusatire uyu mwaka wa 2025 Imana yangiriye neza impa gushyingira umwana wanjye, nabyo mbishimiye Imana. Najyaga mbona biba ku bandi, nkibaza ariko baba bumva bimeze bite? Ni ibyishimo bikomeye cyane utabona uko usobanura, nsabira buri wese kugira ngo Imana ijye iduha guhora dushyingira. Nabonye ukuboko kw'Imana ibyo nayisabye yarabikoze irenzaho. Ku munsi wanjye w'amavuko, ndumva nezerewe cyane."

Yashimiye byihariye umushumba we, Apotre Mignone Kabera wamubaye hafi atari mu bihe by'ubukwe gusa, ahubwo no mu bindi bihe byose. Ati: "Yambaye hafi, noneho bigeze mu bukwe amba hafi birenze."

Miss Naomie yifuriza umubyeyi we isabukuru nziza yashimye Imana yabahaye umubyeyi mwiza wubaha Imana, ayishimira ko imushoboje kuzuza imyaka 50, maze amwibutsa ko amukunda cyane.

Ku wa 29 Ukuboza 2024, nibwo Miss Nishimwe Naomie n’umugabo we Michael Tesfay, basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa ’Women Foundation Ministries’ ruyoborwa na Apôtre Mignone Kabera ari na we wabasezeranyije.

Ni ibirori byaje bikurikira ibyo gusaba no gukwa byabereye ku ‘Intare Arena’ mu gitondo cyo kuri uwo munsi. Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, ibirori byo gusabana n’inshuti nabyo byabereye mu ‘Intare Arena’.

Muri Mutarama 2024 nibwo Michael Tesfay yasabye Miss Nishimwe Naomie ko bazabana akaramata ndetse amwambika impeta, mbere y’uko ku wa 27 Ukuboza 2024 basezeranye imbere y’amategeko.

Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020, yaje kwisanga mu rukundo n’umusore witwa Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopie, inkuru y’urukundo rwabo itangira kumenyekana mu 2022.


Umubyeyi wa Miss Naomie yashimye Imana yamuhaye gushyingira umwana we



Yashimiye Apotre Mignone wamubaye hafi by'umwihariko mu bukwe bw'umwana we


Ubwo basezeranaga kubana akaramata, umubyeyi wa Naomie yasutse amarira y'ibyishimo

Amagambo ya Naomie ku mubyeyi we wizihiza isabukuru y'amavuko


Miss Nishimwe Naomie n'umugabo we Michael Tesfay baherutse gushyingiranwa


Naomie aherutse gushima Imana ko yamuhaye umugabo uyubaha


Ku munsi w'ubukwe, ababyeyi ba Naomie bashimiye umukobwa wabo wabahesheje ishema


Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo umwana we yambikwaga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda

Naomie akunze kuvuga ko umubyeyi we ari inshuti ye cyane 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND