Kigali

Abagabo bafite ibyiyumvo byo kuryamana n'abo bahuje ibitsina bemerewe kuba Abapadiri

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:12/01/2025 13:32
0


Kiliziya Gatolika yatangaje ko abagabo bafite ibyiyumvo byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina bemerewe kuba abapadiri, igihe cyose bemeye gukomeza kuba ingaragu no kwirinda gukwirakwiza no kwigisha iyi myemerere yabo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.



Inkuru dukesha ikinyamakuru The New York Times ivuga ko, mu mpinduka zikomeye, Vatikani yemeje inyandiko nshya yavuye mu nama y’abepiskopi mu Butaliyani. Iyi nyandiko yemejwe n'inama y'abespikopi b'Abataliyani  mu Kwakira 2024 gusa Vatikani yayemeje ku wa Gatanu tariki 09 Mutarama 2025, igaragaza impinduka mu buryo bwo kwemera abagabo bafite ibyiyumvo byo kuryamana n'abo bahuje ibitsina muri gahunda yo guhabwa amasomo y’umupadiri, ariko hari ibigomba kubahirizwa (imirongo ngenderwaho).

Iyi nyandiko igizwe n’impapuro 68, yitwa Inyandiko n’amabwiriza ku bigira kuba abapadiri, ivuga ko abagabo bafite ibyiyumvo byo kuryamana n'abo bahuje ibitsina badakwiye gukurwa mu ishuri ry’abapadiri. Ivuga ko ari ngombwa kubanza gusuzuma ibyifuzo byabo nk’igice cy’ibitekerezo rusange by’umuntu no kureba ubushobozi bwabo bwo kubaho ubuzima bwa gakondo no kwiyemeza ubuzima bwo kubaho nk'ingaragu. Ariko, iyi nyandiko igaragaza ko abifuza gushaka, muri make batiteguye kubaho ari ingaragu, badakwiriye kwemererwa kujya mu mashuri y’abapadiri cyangwa kuba abapadiri.

Iyi nyandiko igaragaza kandi ko nk’uko abapadiri b’abagabo bafite imico itandukanye bakwiye kubaho ari ingaragu (batarashatse abagore), ari nako abapadiri bafite ibi byiyumvo na bo bakwiye kubaho mu buzima bw’ingaragu nk’uko byari bisanzwe ku basore b’abapadiri. Inyandiko yemeza ko ibitekerezo bya Vatikani bishingiye uyu mwanzuro ko ibikorwa bya homosexuality (ubutinganyi) ari "ibisanzwee". Ariko, ishyira imbere uburyo bunoze bwo gusuzuma abagabo bafite ibi byiyumvo bashaka kuba abapadiri.

Iyi nyandiko nshya yakiriwe neza n’abashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina muri Kiliziya, nk’umuyobozi wa New Ways Ministry ndetse na Francis DeBernardo, bavuze ko iyi nyandiko ari intambwe ikomeye, kandi ko uburenganzira bwahawe abagabo bafite ibyiyumvo byo kuryamana n'abo bahuje ibitsina bwo kwiga mu mashuri y’abashaka kuba abapadiri bwakuyeho impungenge n’ivangura aba bakirisitu bari barahuye na ryo muri Kiliziya.

Padiri w'umu Jesuite w’Umuyapani,James Martin, akaba ari umwe mu bashyigikiye iki gikorwa, yashimangiye ko iyi nyandiko ari ubwa mbere Vatikani iyemeje, kandi ko umuntu ashobora kuba padiri, niba yubahiriza umuco wo kuba ingaragu hatitawe ku byiyumvo ibyo ari byo byose afite.

Iki cyemezo ntikivugwaho rumwe n'abakirisitu Gatolika mu bice bigiye bitandukanye by'isi, aho hari abavuga ko ibi ari ugusuzugura umurimo w'Imana no gutesha agaciro ukwemera Gatolika. Naho abandi bumva ko kwiyumvamo uwo muhuje igitsina atari icyaha kandi ko mu gihe biyemeza kuba ingaragu na bo baba abapadiri kandi ko kubabuza kwiha Imana ari ukubavutsa uburenganzira bwabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND