Kunywa umutobe w’imizabibu inshuro eshanu mu Cyumweru bifasha umubiri kongera akanyabugabo,kuko ikungahaye ku mavuta meza, poroteyine, vitamine E, imyunyu ngugu nka magnesium na zinc,byose bifasha mu mikorere myiza y’umubiri, harimo n’ubushobozi bwo gutera akanyabugabo ku kigero cya 80%.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ikibazo cyo kutabasha gukora imibonano mpuzabitsina (erectile dysfunction) gikomeje kwiyongera mu bagabo bari hejuru y’imyaka 40, cyane cyane mu Bwongereza, aho bivugwa ko kigaragara kuri kimwe cya kabiri cy’abagabo b’iyi myaka.
Ikibazo gikunze guterwa n'ukugabanyuka k'umuvuduko w'amaraso mu mitsi igaburira igitsina, bikaba byaturuka no ku ndwara z’umutima cyangwa cholesterol nyinshi. Abagabo bafite diyabete nabo bari mu byago byinshi kuko umubiri wabo ushobora kutabasha kugenzura neza urugero rw’isukari mu maraso, bikaba byangiza imiyoboro y'amaraso no gutera ikibazo cyo kubura akanyabugabo.
Abashakashatsi bakoze ubushakashatsi ku mico yo kunywa ibinyobwa bitandukanye, basanze umutobe w'imizabibu y'umutuku ari yo yagaragaje umusaruro ushimishije mu kugabanya ibibazo bijyanye n'ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nk'uko tubikesha Dailymail.
Imizabibu ikungahaye ku mavuta meza nka monounsaturated fats, arimo acidis fatty nka oleic acid , poroteyine, vitamine E, imyunyu ngugu nka magnesium na zinc, n’antioxidants, byose bifasha mu mikorere myiza y’umubiri, harimo n’ubushobozi bwo gutera akanyabugabo.
Ababashatsi batangaza ko abagabo bafite imyaka 40 cyangwa hejuru yayo bashobora gukoresha umutobe w'imizabibu y'umutuku inshuro eshanu mu cyumweru kugira ngo bagabanye ibyago byo kugerwaho n’iki kibazo, bityo bakongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubushakashatsi bwakozwe mu
Bushinwa ku bagabo 1,500,bwerekanye ko umutobe w’imizabibu itukura, ugaragaza
ubushozi bwo kuba wabungabunga ubuzima ku bagabo bafite imyaka 40 na 60 kukigero cya 80%. Bityo,
ni byiza gukomeza kwita ku mirire myiza, ndetse no gukoresha uyu mutobe, kugira
ngo bagabanye ibyago byo guhura n’iki kibazo gikunze kubangamira abagabo
benshi.
TANGA IGITECYEREZO