Korali Iriba ibarizwa muri ADEPR Taba/Huye igiye gukora igitaramo cyo gushima Imana kubw'imirimo itangaje yabakoreye. Iki gitaramo kizaba tariki 14 Mutarama 2018 kibere mu nzu Mberabyombi y'akarere ka Huye.
Korali Iriba yamenyekanye cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo; ‘Nta kibasha’, ‘Witinya’ n'izindi. Iki gitaramo bateguye ni cyo cya mbere bakoze muri uyu mwaka wa 2018. Muri iki gitaramo korali Iriba izaba iri kumwe n'umuhanzi Bosco Nshuti uzwi cyane mu ndirimbo 'Ibyo ntunze'. Abaririmbyi b'iyi korali bateguye iki gitaramo mu rwego gushima Imana ku byo yabakoreye mu myaka 23 bamaze mu ivugabutumwa ndetse biteganyijwe ko muri iki gitaramo cyabo bazafasha abatishoboye b'i Huye bagera kuri 30 bakabaha ubwisungane mu kwivuza.
Neema Marie Jeanne umwe mu bayobozi ba Korali Iriba yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu iki gitaramo bagiye kugikorera i Huye ari ukubera ko ari mu rugo iwabo ndetse ngo bishimiye gufatanya n'abaho na cyane ko benshi mu batuye i Huye ari abahamya b'ibyo Imana yakoreye abaririmbyi ba korali Iriba. Yunzemo ko bifuza no kuzakora ikindi gitaramo bakazagikorera i Kigali nibibakundira. Neema Marie Jeanne yagize ati:
"I Huye ni mu rugo,... twishimiye gufatanya n'abaho gushima Imana na cyane ko benshi muri bo ari abahamya b'ibyo Imana yakoze muri twe. Twifuza no kuzagikorera inaha (Kigali) nitubona uburyo." Kuba iki gitaramo baracyise 'Todah concert', Neema Marie Jeanne yabajijwe na Inyarwanda.com ubusobanuro bw'ijambo 'Todah' adusubiza muri aya magambo: "Ni ijambo ry'Igiheburayo risobanura urakoze cyangwa warakoze bijyanye n'intego y'igitaramo yo gushima Imana kubw'imirimo itangaza yakoze"
Korali Iriba imaze imyaka 23 mu ivugabutumwa
Bosco Nshuti azaba ari muri iki gitaramo cya korali Iriba
Korali Iriba itangiye 2018 ishima Imana
TANGA IGITECYEREZO