Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Gnassingbé, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwatangiye uyu munsi. Yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame nyuma y’intsinzi ye mu matora yabaye muri Nyakanga.
Umubano w’u Rwanda na Togo ukomeje gutera imbere mu buryo bugaragara. Muri rusange, ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi bwazamutseho 25% hagati ya 2023 na 2024, bitewe ahanini no gukomeza kubaka ubufatanye mu nzego z’ubukungu n’ikoranabuhanga.
Abashoramari bo muri Togo bagize 15% by’ishoramari ryinjijwe mu Rwanda mu myaka ibiri ishize, mu gihe u Rwanda rwohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 8 z’amadolari muri Togo muri 2024, ibyo bikaba byiyongereyeho 20% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Mu biganiro Perezida Kagame na Gnassingbé bazagirana, biteganyijwe ko bazibanda ku buryo bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ingufu z’amashanyarazi, n’ubukerarugendo.
Uruzinduko rwa Perezida Gnassingbé rugamije kandi gushimangira umubano uri hagati y’u Rwanda na Togo, aho ibi bihugu bifite intego yo gukorana mu buryo burambye mu nzego zitandukanye.
Perezida wa Togo ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri
TANGA IGITECYEREZO