Kigali

Urukiko rw'ikirenga rwa Amerika rwemeje itegeko rihagarika Tik Tok cyangwa ikaba yagurishwa

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:18/01/2025 21:43
0


Urukiko rw'ikirenga rwa America rwemeje umwanzuro wo guhagarika urubuga rwa TikTok cyangwa se rukaba rwagurishwa kugira ngo rubashe gukomeza gukorera ku butaka bwa America, uyu mwanzuro ukaba utangira gushyirwa mu bikorwa kuri iki cyumweru.



Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwafashe icyemezo ku wa Gatanu cyo gushyigikira itegeko ribuza gukoresha urubuga rwa TikTok muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera kuri iki Cyumweru. 

Iki cyemezo kibaye nyuma y’urubanza ruremereye rwibanze ku mutekano w’igihugu, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ndetse n’ingaruka za TikTok mu muco wa Amerika.

Urukiko rwategetse ko TikTok igomba guhagarikwa niba igumye kugenzurwa n’Abashinwa, ibi bishobora kuba iherezo rya TikTok muri Amerika. 

Icyemezo cyafashwe hashingiwe ku mpungenge z’uko Abashinwa bashobora gukoresha amakuru y’abakoresha uru rubuga mu bikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu nk'uko tubicyesha New York Times.

Urukiko rwavuze ko nubwo TikTok ari urubuga rw’imyidagaduro n’ibitekerezo rusange rufite akamaro kanini, gusa impungenge za Amerika ku mutekano zishingiye ku makuru menshi cyane uru rubuga rukusanya kandi rukaba rwakwifashishwa na Leta y’u Bushinwa.

Icyemezo cy’urukiko cyateye ingaruka zikomeye ku bantu basanzwe bakoresha TikTok nk’isoko y'amafaranga, cyane cyane abamamaza n’abatunganya amashusho. Nubwo TikTok yari yamaze kuburana ko guhanwa gutyo bibangamiye uburenganzira bwabo, urukiko rwasanze impamvu za leta zikomeye kurusha uburenganzira bwabo.

Perezida watowe, Donald Trump, yatangaje ko ashaka ko TikTok ikomeza gukora muri Amerika, ariko uburyo azabigeraho buracyari mu gihirahiro. 

TikTok na yo iracyahangana n'iki cyemezo, kuba yagurishwa birashoboka ko ari cyo gisubizo cyonyine cyo kuyikiza gucibwa burundu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifitemo abayikoresha barenga miliyoni 170.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND