Kigali

Perezida Kagame yitabiriye amasengesho yo gushima Imana no gusabira Igihugu - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/01/2025 12:55
0


Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n'abayobozi mu nzego zitandukanye mu masengesho yo gushima Imana no gusabira Igihugu.



Muri Serena Hotel habereye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira Igihugu. Aya masengesho azwi nka National Prayer Breakfast ategurwa n'Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

Yitabiriwe n’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abahagarariye abikorera, urubyiruko, imiryango itari iya Leta ndetse n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

Ni umwanya mwiza, abayobozi mu ngeri zitandukanye bahurira hamwe bagashima Imana ku byiza iba yarakoreye Igihugu.

Abitabiriye aya masengesho afite insanganyamatsiko igira iti ‘Kwinjiza indangagaciro z’Ubumana mu miyoborere,’ bari gushima Imana ku byiza yakoreye u Rwanda n'Abanyarwanda mu mwaka wa 2024 ndetse no kuyiragiza uwa 2025.

Atangiza iki gikorwa, Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, utegura amasengesho yo gushima Imana no gusabira Igihugu, Moses Ndahiro yagize ati: "Nitwe duherutse kugusaba ngo uduhe amahoro, uturindire ubuzima, warabiduhaye urabyuzuza none natwe twaje kugushima."


Umuyobozi w’Ishuri Africa College of Theology (ACT), Dr. Nathan Chiroma, wigishije ijambo ry’Imana mu masengesho yo gushima Imana no gusabira Igihugu, yagarutse ku kuziba icyuho hagati y’ubumenyi abayobozi bafite ndetse n’ibyo bakora.

Ati: “Ni byiza kwibaza ngo ni gute tumenya ko tuzi? Ibyo bizadufasha nk’abayobozi kuvuga ngo ntabwo ari ibyo tuvuga ahubwo uburyo dushyira mu bikorwa ibyo tuvuga.”

Ijwi ry’Impanda Choir yo mu Itorero Angilikani ry'u Rwanda (EAR), yafashije abitabiriye aya masengesho guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Niba uhoraho, Ni wowe mugenga’ n’izindi zitandukanye.

Umusizi Viviane Uwababyeyi yifashishije inganzo ye agaruka ku byiza Imana yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda mu mwaka ushize wa 2024, birimo amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yagenze neza, Icyorezo cya Marburg cyatsinzwe n’ibindi byinshi.

Ni igisigo cyafashije abitabiriye amasengesho yo gushima Imana no gusabira Igihugu gusubiza amaso inyuma bakibuka impamvu bagomba gusenga Imana.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kuba abantu bariho, hari impamvu, bityo bagomba gukora ibikwiye.

Ati: “Kuba turiho hari impamvu n’aho duturuka, ahenshi hadasobanuka kuri buri wese ngo amenye ngo abantu babaho bate, bavuye he, Isi yaremwe ite cyangwa yabayeho ite? Ibyo ni ibibazo bya buri munsi bihora bishaka ibisubizo, ariko igihe ibyo byose bitaratungana, abantu bo bariho, turiho. Tugomba gukomeza kubaho tukagira ibyo dukora n’iyo abantu baba batarasobanukirwa buri kintu cyose kijyanye n’uburyo.”

Yabwiye abashimira ibyiza bahawe n’Imana cyangwa ibyo yabakoreye ko na bo bakwiye kugira ibyo batanga. Ati “Binagaragazwa n’uko ibyigishwa ndetse ibyavuzwe kandi byumvikana bizima, abantu duhora tuvuga ibyiza biriho dukwiye kuba dukora ndetse ari na byo bivamo gushimira. Gushimira bivuze ngo warahawe icyo ushimira, ushimira icyo wahawe, ariko wowe utanga ryari? Urahabwa gusa bikarangirira aho, nawe ugomba kugira icyo utanga.”

Yakomeje abwira abitabiriye aya masengesho ko abishimira ibyo bahawe, bo ntibagire icyo batanga baba berekana intege nke.

Ati: “Igihe ushimira ibyo uhawe, wowe ntugire icyo utanga, ubwo ni ho abantu bakwiriye kuba bisuzuma. Ni na ho rero haturuka muri ya nyigisho twumvise, ni ho hagaragarira intege nke z’umuntu, ku ruhande rumwe, ugashimira kubera ko wabonye, ufite ibyo wakiriye ku rundi ruhande ntihagire ikikuvamo ngo kigere ku bantu, byagenze bite? Ni ho intege z’abantu zikomeza kugaragarira.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ahari abantu bafite ibyo bakora hazamo n’amakosa ariko icy’ingenzi ari ukuyakosora no guharanira ko atongera kubaho ukundi.

Ati: “Hari byinshi bihora bigomba gusubirwamo buri munsi, buri gihe ntiturambirwe kubera ko nk’abantu ntabwo ibintu bifata umurongo uko byifuzwa ako kanya ngo birangirire aho. Niba no gukora amakosa, abantu barayakora, ugakosora, ejo ukagerageza ugakora ibindi ndetse ukaza gusanga amakosa yongeye yabaye.”

Yasabye Abanyarwanda guhora baharanira kugera ku cyo bashaka, ati: "Tugomba kwibaza rero, twebwe nk'abantu, mu byo dushinzwe, mu bushobozi butandukanye dufite ariko bufite aho bugarukira, ugomba gusubira inyuma uti ariko mbikoresha iki?"

Perezida Paul Kagame yashimye abashyitsi baturutse mu bihugu birimo Togo, Ghana n’ahandi, baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu masengesho yo gushima Imana no gusabira Igihugu.


Habaye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira igihugu

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame bifatanyije n'abayobozi batandukanye muri aya masengesho

Perezida Kagame yashimiye inshuti z'u Rwanda zifatanije n'Abanyarwanda gusengera Igihugu no gushima Imana

Yavuze ko abantu bakwiye kurangwa no gukora ibyiza aho guharanira kwikuza

Umuyobozi w'Ishuri rya ACT, Nathan Chiroma ni we wigishije ijambo ry'Imana

Abanyamahanga bitabiriye aya masengesho ku bwinshi

Abayobozi bo mu nzego za Leta ntibacikanwe

Umusizi Uwababyeyi Viviane yifashishije inganzo ye ashima ibyiza Imana yakoreye u Rwanda

Apostle Mignonne Kabera uyobora Itorero rya Women Foundation Ministries ari mu bitabiriye amasengesho yo gusabira u Rwanda

Abayobozi b'amadini n'amatorero bitabiriye ku kigero cyo hejuru

Chorale Ijwi ry'Impanda yo muri EAR niyo yafashije abitabiriye kurushaho gushimira Imana

Si Abakristo gusa n'abo mu idini ya Islam baje gushima Imana ikomeje kurinda u Rwanda n'Abanyarwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND