Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2017 ni bwo mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali Convention Center habereye igitaramo cyiswe Holiday Cheer cyaririmbyemo Bruce Melody ndetse na Knowless bari bihurije hamwe icyakora imigendekere yacyo yo ntiyagenze neza cyane ko cyabuze abafana mu buryo bukomeye.
Iki gitaramo cyahuje abahanzi bahuriye kuri final y’igikombe cya Primus Guma Guma Super Star5, benshi batekerezaga ko kiri bwitabirwe n’abantu batagira ingano, ariko abahanga muri ruhago ubundi bavuga ko ikibuga kitabeshya, ni nako mu muziki biba bimeze ushatse wavuga ko urubyiniro narwo rutabeshya cyane iyo uzi ko ufite abafana wategura igitaramo ukabona abantu watekerezaga ntibageze, uzi ubwenge watangira gutekereza aho ibintu biri gupfira.
Tugarutse kuri iki gitaramo ubusanzwe ahari hateguwe ibyicaro by’abantu batari munsi y’ibihumbi bitatu hari byibuza abantu batarenze magana atatu ugereranyije mu mibare tutigeze tubarura neza. Abantu bari bake cyane ku buryo imyanya itari yicawemo ishobora kuba yari ikubye inshuro hafi icumi iyari yicawemo. Icyakora ku rundi ruhande abahanzi baririmbye neza ibintu ubona ko bitoje igihe kinini mu gitaramo cyari giciyemo ibyiciro kandi biri kuri gahunda.
Iki gitaramo cyatangijwe n’umugabo ucuranga piano ndetse na Saxophone acuranga indirimbo za Noheli, aha hari ahagana mu ma saa kumi n'ebyiri ubona bagitegereje ko abantu bitabira ari benshi. Nyuma Bruce Melody na Knowless bahise bajya ku rubyiniro ubona bacungana n’amasaha ariko nanone hari hagitegerejwe abantu na cyane ko icyumba cyabereyemo igitaramo cyari kicyambaye ubusa, aba bahanzi baririmbye bafatanyije indirimbo ebyiri, Sinzakwibagirwa ya Knowless na Ntundize ya Bruce Melody.
REBA HANO AGACE GATO K'IGIHE KNOWLESS YASUBIRAGAMO INDIRIMBO ZA KARAHANYUZE
Izi ndirimbo bafatanyije ubwo zari zirangiye, Bruce Melody yavuye ku rubyiniro asigaho Knowless Butera waririmbye indirimbo umunani akabona guharira nanone urubyiniro Bruce Melody waririmbye indirimbo esheshatu, bagenda bahererekanya urubyiniro kugeza ubwo igitaramo cyaje gusozwa hafi saa tanu z’ijoro. Nyuma aba bahanzi baririmbye indirimbo Deep in love bahuriyeho.
Iki gitaramo cyabuze abafana ariko cyari kitabiriwe n'abandi bahanzi barimo Dj Pius, Danny Vumbi, Dream Boys na Rwasa ukina filime. Icyakora nanone kimwe mu byo abateguye iki gitaramo banenzwe bikomeye ni ugukumira itangazamakuru kuba ryafata amakuru y’imigendekere y’iki gitaramo cyane ko hinjiraga uwo bashatse ariko nawe yageramo imbere agasanga yakumiriwe hari aho atemerewe gufata amakuru cyane ko abanyamakuru mbarwa bari bemerewe kwinjira bari bagenewe imyanya mu bafana.
REBA AMAFOTO Y’IKI GITARAMO:
Ubwo igitaramo cyatangiraga ni uku mu cyumba byari byifasheNo mu myanya y'icyubahiro hasaga nahenda kuzura hari ameza atari yicayeho abantuAbanyamakuru Mahoro Nasri na William Kadu ba Flash fm bari muri mbarwa bicaye muri izi ntebeIntebe ni uku zasaga imbere ni Knowless na Bruce Melody ku rubyiniroNubwo abahanzi baririmbaga neza wumvaga batera bakiyikiriza kubera ubuke bw'abantu Lion Imanzi niwe wayoboye iki gitaramo
Bageze aho bashyiramo imyambaro ya karahanyuze batangira no kuririmba izi ndirimbo za karahanyuzeBake baje muri iki gitaramo bari babukereyeBruce Melody yazanye Jay C baririmbana indirimbo bakoranyeKnowless na Bruce Melody bahuriye muri iki gitaramo bahoberanyeIsrael Mbonyi bamusabye kuzamuka ku rubyiniro baririmbana imwe mu ndirimbo zeUmukinnyi wa Filime Dennis Rwasa na Aline GahongayireDennis Rwasa na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘IburasirazubaDanny Vumbi, Umufasha we akaba n'umujyanama we mu bya muzika,Umunyamakuru wa RBA Lucky Nzeyimana na Mahoro Nasri ukorera Flasha fm
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy -Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO