Kigali

Active yakoranye indirimbo n'Umuraperi ukomeye muri Tanzaniya

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/10/2017 14:46
0


Itsinda rya Active, rikomeje gutera imbere muri muzika mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Kuri ubu bakoranye indirimbo n'umwe mu baraperi bakomeye mu gihugu cya Tanzaniya.



Active, ni rimwe mu matsinda akora umuziki akomeye hano mu gihugu cy'u Rwanda kandi akunze, rigizwe n'abasore 3; Tizzo, Derek na Olvis. Bakunze gukora cyane ibikorwa biteza imbere umuziki wabo haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ku rwego mpuzamahanga. Kuri iyi nshuro bakoranye indirimbo n'umwe mu baraperi bakomeye mu gihugu cya Tanzaniya.

Mu minsi yashize, nyuma y'indirimbo 'Paper' Active iherutse gukorerwa na Producer Bernard Bagenzi wanatangiranye n'iri tsinda rikinjira muri muzika, hagaragaye amashusho arimo umuhanzi A.Y bigaragara ko iri hafi gushyirwa hanze / Coming soon... abantu batangira kwibaza niba ariyo mashusho ya Paper cyangwa ari indi ndirimbo Active yaba yakoranye na A.Y. ndetse hanibazwa niba Active yaba yaratandukanye na Manager wabo, Jean Marie Mukasa bagasubirana na Bernard Bagenzi.

Kanda hano wumve indirimbo Paper ya Active

Active

Itsinda rya Active rikomeje gukora cyane

Inyarwanda.com yaganiriye n'uharanira inyungu za Active ndetse na New Level muri rusange, Mukasa agira ati 'Active ntago yakoranye indirimbo na A.Y ni uko azagaragara mu mashusho gusa, ahubwo indirimbo bayikoranye n'umuraperi ukomeye muri Tanzaniya, witwa Mwana Fa. Indirimbo yararangiye izaba yitwa 'Go MAMA' n'amashusho yarangije gufatwa, turacyareba uburyo bwiza bwo kuyishyira hanze' Tumubajije ibyo gutandukana na Active igasubira kwa Bernard, yatubwiye ko iyo gahunda ntayo, ahubwo New Level na Active nyirizina hari imishinga myinshi bafitanye ba Bernard Bagenzi kubw'imikoranire ariko nta gutandukana kurimo.

TDO GRP 1

Tizzo wo mu itsinda rya Active we yahamirije inyarwanda.com ko indirimbo yabo iri hafi gusohoka kandi bakiri muri New Level, 'Indirimbo twayikoranye na Mwana Fa, izasohoka mu byumweru 2 biri imbere... Bernard ni umu Producer, twamugiyeho kugira ngo adukorere, ntago twatandukanye na New Level.'

Kanda hano wumve indirimbo Paper ya Active






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND