Kigali

Nigeria irayoboye mu bihugu bifite abahanzi binjiza agatubutse kuri Spotify buri kwezi

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:16/01/2025 15:58
0


Abahanzi nakomeye bo muri Afurika binjiza amafaranga menshi k'urubuga rwa Spotify buri Kwezi. Amakuru akeshwa "African Facts Zone".



Muri raporo ya vuba yagaragaje abahanzi bakomeye bo muri Afurika, bafashwe nk’abinjiza amafaranga menshi cyane ku rubuga rucuruza umuziki rwa Spotify buri kwezi. Umuhanzikazi Tyla ni we wenyine uri kuri uru rutonde udaturuka muri Nigeria, mu bahanzi 9 bashyizwe k'urutonde.

Uko bakurikirana kuri uru rutonde:

1. Wizkid 

Wizkid, umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, aracyayoboye urutonde rw’abahanzi bo muri Afurika binjiza amafaranga menshi kuri Spotify aho yinjiza angana na miliyoni 1 y'amadorari buri kwezi.



2. Burna Boy

Burna Boy, undi muhanzi ukomeye w’Umunya-Nigeria, ari ku mwanya wa kabiri aho yinjiza amadorari 782,148 buri kwezi.


3. Tems 

Tems, umuhanzikazi wo muri Nigeria nawe ari mu baherutse kuzamura amajwi ku isi, akaba yinjiza amafaranga angana n'amadorari 660,210 buri kwezi.



4. Tyla

Tyla, umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo, yagiye ku mwanya wa kane mu banyafurika bakura amafaranga menshi ku rubuga rwa Spotify, yinjiza amadorari 607,804 buri kwezi.



5. Davido 

Davido, umuhanzi w’Umunya-Nigeria uzwi cyane ku isi mu ndirimbo zitandukanye, ari ku mwanya wa gatanu, aho yinjiza amadorari 458,615 buri kwezi.


6. Asake 

Asake, umuhanzi w’Umunya-Nigeria, ari mu baherutse kugira impinduka zikomeye mu muziki aho yagiye kwikorera, yinjiza amadorari 451,553 buri kwezi.



7. Omah Lay

Omah Lay, undi muhanzi w’Umunya-Nigeria, uzwi mu ndirimbo "Soso", akaba yinjiza amadorari 421,123 buri kwezi kuri Spotify, akaba ari umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye muri Afurika.



8. Ayra Starr

Ayra Starr, undi muzanzikazi ukomoka muri Nigeria, winjiza amadorari 400,972 buri kwezi, akaba ari umwe mu bahanzikazi bashya bafite impano nyinshi muri muzika ya Afurika.




9. Rema

Rema, umuhanzi wo muri Nigeria, winjiza amadorari angana na 367,973 buri kwezi muri Spotify, akaba ari mu bahanzi b’ikinyabupfura gikomeye, kandi bari gutera imbere byihuse kuva ku ndirimbo ye "Calm down".



Isoko ry'ukuziki kuri Spotify rigenda ritera imbere cyane mu kuzamura abahanzi bo muri Afurika, bityo abahanzi benshi bakabona inyungu nyinshi binyuze mu gukorana n’urwo rubuga, byerekana uburyo umuziki wa Africa uri gutera imbere muri iyi minsi nk'uko tubikesha "Chart Master" yakoze uru rutonde.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND