Kigali

Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse kuri X nyuma y'igihe gito atayikoresha

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:16/01/2025 16:03
0


Uyu munsi tariki 16 Mutarama 2025, Gen Muhoozi Kainerugaba, umugaba w’ingabo z’igihugu cya Uganda, yagarutse ku rubuga rwa X (Twitter). Yatangaje ko agarutse kuri X saa 12:25 z’amanywa, nyuma y'iminsi itanu gusa ahagaritse gukoresha X.



Gen. Muhoozi yatangaje ubu butumwa agira ati: “Ndagarutse”. Urubuga rwe rwamenyekanye ku izina rya @mkainerugaba, akaba amaze kugira abamukurikirana benshi mu gihe gito cyane.

Muhoozi yari yaratangaje ko ahagaritse gukoresha X ku itariki ya 10 Mutarama 2025, avuga ko yifuza kwita ku nshingano ze nk’umugaba w’ingabo, kandi ko yasibye konti ye nyuma y’imyaka icumi akoresha uru rubuga, guhera muri 2014.

Yavuze ko ashobora kongera kugaruka igihe bibaye ngombwa kandi ko azagaruka nyuma yo kurangiza inshingano za Nyagasani zo kugarura amahoro n’umutekano mu karere, yari yavuze kandi ko abaye ahagaritse gukoresha uru rubuga kubera, ubutumwa yahawe n'Imana.

Muhoozi Kainerugaba yateye urujijo ubwo yatangazaga ko ashobora kwirukana Ambasaderi w’Amerika muri Uganda, ndetse yigeze no kuvuga ko ingabo ze zishobora gufata Nairobi mu byumweru bibiri, ibi byateye urukijo muri Kenya. Yongeye kandi gutanga kuvuga ku gihugu cya Sudani, avuga ko ashobora kugitera mu gihe gito.

Yagiye anenga cyane umuyobozi w'ishyaka rya National Unity Platform, Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, ibintu byateje impagarara, ndetse benshi ntibabivuzeho rumwe, abenshi bakaba bavuga ko yaba yararetse gukoresha X kubera ko yayikoreshaga mu buryo bubi, ahungabanya umutekano. 

Iyi ni inshuro ya kabiri Muhoozi atangaza ko ahagaritse gukoresha urubuga rwa X, ariko nyuma akagaruka, kuko muri 2022 yari yaretse gukoresha X, ariko ayisubiraho mu minsi mike, akomeza ibikorwa bye byo gutanfaza ubutumwa bwagiye buteza ibibazo mu by’ubutegetsi no mu mibanire y’ibihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND