Byinshi utari uzi ku kibuga cya Mburabuturo gisa nk'aho kitazwi kandi cyarazamuye abakinnyi benshi na n'ubu kikibazamura
Ikibuga cya Mburabuturo ni ikibuga giherereye mu murenge wa Kigarama,akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yasuraga iki kibuga yasanze amakipe atandukanye y’abana ari mu myitozo ndetse na bake mu baturage baturiye aho batuganiriza kubyo bibuka kuri iki kibuga.Duhereye gato nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, hazamo umutoza mukuru wa Rayon sport,Karekezi Olivier,Ndori Jean Claude,Gishweka Faustin bose bakiniye ikipe y'igihugu y'umupira w'amagguru Amavubi. Kuri ubu twavugamo abakinnyi nka Usengimana Faustin, Manzi Thierry,Muhire Kevin na Nova Bayama bose bakinira Rayon Sport. Hari kandi Harerimana Claude(Kamoso), Rugamba Jean Baptiste, Fablice Kaseleka, Crespo, umuzamu wa Etincelles(Dominique), Mutijima Janvier wa AS Kigali, Niyonkuru Aman ndetse na Henri bo muri Bugesera. Hari n’abagiye gukina hanze nka Thierry Kaseleka ukinira V.Club, hari uwitwa Denis wakiniye Mukura ubu akaba ari mu Bufaransa, Iradukunda Barthelemy(Inky) ukinira FC Barcelona(academy)ndetse na Rody Musendwa ukinira Vodacom muri South Africa
Karekezi Olivier ni umwe mu bazamukiye muri imwe mu makipe y'abana bakinira Mburabuturo
Aba bagabo batatu(Usengimana Faustin,Muhire Kevin na Manzi Thierry)umwe yabayeho umufana w'undi
Uyu niwe Iradukunda Barthelemy ukina muri FC Barcelona(Academy)
Iyi ni imwe mu makipe y’abana twabashije kuhasanga yitwa”Top Kids Football Academy”. Iyi kipe yashinzwe mu mwaka w'2009.
Ndacyayisenga Daniel ni umwe mu batoza b’aba bana tuganira yatubwiye ko ibijyanye n’ibikoresho ndetse n’imyambaro bifashisha byose bitangwa n’ababyeyi b’abana nta muterankunga n’umwe bagira. Ndacyayisenga washinze iyi kipe yari afite intego ko byibura buri kipe izajya ikuramo umukinnyi izajya isiga indezo ingana n’ibihumbi Magana atanu,ariko kugeza ubu mu bakinnyi bane bamaze kuyivamo umwe niwe bayatangiye”uwitwa Harerimana Claude(Kamoso)”.
Ndacyayisenga kuri we icyo asaba FERWAFA ni uko yatangira kwita kuri aya makipe y’abana ikayakurikirana kuko ariyo arerera igihugu.
Iki kibuga kitorezwaho n’amakipe ane y’abana bato ndetse n’andi umunani y’abantu bakuru.
Uku niko impande z'iki kibuga ziteye.
TANGA IGITECYEREZO