Mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda, imisifurire ni imwe mu ngingo zikunze gutera impaka, cyane cyane iyo ibyemezo byafashwe n’abasifuzi byagize ingaruka ku musaruro w’ikipe runaka.
Byavuzwe kenshi ariko amarushanwa yo mu Rwanda
by’umwihariko uyu umwaka w’imikino wa 2024/25 ibyo kwinubira ibyemezo by’abasifuzi
byazamuye umuvuduko aho umukino urangira ikipe itsinzwe ikagarura mu majwi
imisifurire kandi koko wareba neza ugasanga itari kure y’ukuri.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, amakipe nka Rayon Sports, Gorilla FC na AS Kigali yagaragaje ubushake bwo gutangira neza, atangira kwegeranya amanota hakiri kare.
Gusa, ibibazo by’imisifurire
byakomeje kugaragara, aho amakosa ya bamwe mu basifuzi yateje impaka, cyane
cyane ku byemezo bifatwa mu mikino ifite uburemere bukomeye.
Mu mikino itandukanye, abafana ndetse n’abasesenguzi bagaragaje ko hari ibyemezo byafashwe bitajyanye n’amategeko, bikagira ingaruka ku mukino.
Urugero ni umukino wahuje Rayon Sports na
Etincelles FC ku wa 10 Ugushyingo, aho igitego cya Sumaila Moro cyanzwe mu
minota ya nyuma, ibintu byakuruye impaka.
Nanone, umukino wahuje APR FC na Vision FC mu
mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda 2024-24 wasize abenshi bibaza ku mpamvu
umusifuzi Dushimimana Eric yatanze penaliti ebyiri ku ikipe ya APR FC
zitavuzweho rumwe ndetse akanayima izindi ebyiri zagaragaraga.
Ku wa 1 Gashyantare 2024, Police FC
na APR FC zahuriye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari, umukino warangiye
Police FC yegukanye igikombe itsinze APR FC ibitego 2-1.
Ibitego bya Police FC byatsinzwe na
Peter Agblevor ku munota wa 75’ na 90+1’ ndetse na Yunussu ku munota wa 13’.
Gusa, uyu mukino wasize impaka nyinshi, cyane cyane ku gitego cya kabiri cya
Police FC cyatsinzwe ku mupira waturutse ku murengurano.
Iki gitego cyateje impagarara kuko umusifuzi wo ku ruhande, Mugabo Eric, yerekanye ko umupira wari uwo kurengurwa na APR FC, mu gihe Aline wari umusifuzi wo hagati we yemeje ko ari Police FC yagombaga kuwurengura.
Uko kudahuza kw’abasifuzi uwo hagati no ku ruhande twavuga ko ari byo byatumye APR FC itakaza icyo gikombe kuko Police FC yarenguye umupira nk’uko byari byemejwe n’umusifuzi Aline wari mu kibuga hagati maze abakinnyi ba Police Fc batsinda igitego cya kabiri mu buryo butunguranye.
Abakinnyi ba APR FC bo bari bakiri mu mwuka wo kuburana ko ari bo bari kurengura umupira nk’uko byari byemejwe n’umusifuzi wo ku ruhande. Icyo gihe abasifuzi birengagije ko ari bo bakuye ikipe ya APR FC mu mukino maze bemeza igitego cya kabiri cyatumye Police FC yegukana igikombe.
Bimwe mu byemezo by'abasifuzi byagiye bigira ingaruka ku makipe yarenganyijwe harimo no gutakaza ibikombe
IMISIFURIRE
YONGEYE KURIKOROZA
Mu ijoro ryo
kuri uyu wa Gatatu itariki 5 Werurwe 2025 Perezida w'ikipe ya Gasogi United,
Kakooza Nkuliza Charles yavuze ko atasezerewe na APR FC ahubwo ko yasezerewe
n'umusifuzi muri 1/4 gikombe cy'Amahoro.
Kuri uyu wa Gatatu Saa moya z'umugoroba nibwo APR FC yari
yakiriye Gasogi United mu mukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy'Amahoro kuri
Kigali Pelé Stadium.
Uyu
mukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0 gusa kubera ko APR FC yari yatsinze
umukino ubanza 1-0 ihita ikomeza muri 1/2.
Muri uyu
mukino Perezida wa Gasogi United yagaragaje kutishimira imisifurire bivuye ku
Gitego Kokoete Udo Ibiok yatsinze ahawe umupira na Mugisha Joseph Rama gusa
umusifuzi wo ku ruhande Habumugisha Emmanuel akagaragaza ko habayemo kurarira.
Iki gitego
kikimara kwangwa yagaragaye ajya kongorera umuyobozi wa Rwanda Premier League,
Mudaheranwa Hadji aho yari yicaranye na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo
Rusanganwa ko ari kwibwa.
Nyuma y'uyu
mukino KNC yavuze ko atasezerewe na APR FC ahubwo ko yasezerewe n'umusifuzi.
Yagize ati
"Ntabwo nsezerewe na APR FC, nsezerewe n'umusifuzi kandi mwese mwabirebaga
birahagije. Uko biri kose twebwe turakina umusifuzi agakora ibyo agomba
gukora".
Perezida wa Gasogi United yavuze ko ikipe ye itasezerewe na APR FC mu gikombe cy'Amahoro ahubwo yasezerewe n'abasifuzi bayisifuriye
NI IZIHE MPAMVU ZITERA AMAKOSA MU
MISIFURIRE?
Ibibazo by’imisifurire bishobora guterwa
n’impamvu zitandukanye, harimo Igitutu cy’abafana n’abakinnyi.
Bamwe mu basifuzi ntibihanganira igitutu cy’abafana n’uburemere bw’amakipe bari
gusifurira imikino, bigatuma bafata ibyemezo bitarimo ubushishozi.
Kudahagarara neza ku kibuga. Uburyo ahagarara mu kibuga ari hafi y’umupira bimufasha gusobanukirwa neza
ibibera mu kibuga, bikamuviramo gufata umwanzuro ukwiyw cyangwa udakwiye kubera
uburyo yari hafi y’igikorwa cyabaye.
Ubumenyi budahagije ku mategeko ya ruhago ahora avugururwa ashobora gutera umusifuzi
gufata icyemezo kidahwitse, kandi hari abasifuzi bashobora kutagira amakuru
ahagije ku mpinduka.
Kubura ikoranabuhanga rigezweho: Muri shampiyona nyinshi zateye imbere, hakunze
kwifashishwa ikoranabuhanga nka VAR kugira ngo rifashe abasifuzi gufata
ibyemezo bikwiye. Mu Rwanda, nta buryo bw’ikoranabuhanga nk’iri burashyirwa mu
bikorwa byagutse n’ubwo ryamaze kuhasesekara ariko biragoye ko ryakwifashishwa
mu mikino yose.
Imisifurire myiza igira uruhare runini mu
gutuma amarushwa arangwa n’umucyo kandi agakundwa na benshi. Kugira ngo ibi
bigerweho, hakenewe Guhugura bihoraho abasifuzi kugira ngo bagendane
n’ihindagurika ry’amategeko, Gushyira abasifuzi bakomeye ku mikino ikomeye,
bikagendana n’ubushobozi bwabo no Gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ryunganire
abasifuzi mu gufata ibyemezo bikwiye.
Niba nta gikozwe mu buryo bwihuse, amakosa mu misifurire ashobora kugira ingaruka mbi ku iterambere rya ruhago mu Rwanda. Ni ngombwa ko inzego zishinzwe imisifurire zifatanya mu gushaka ibisubizo by’iki kibazo, kugira ngo umupira w’amaguru w’u Rwanda utere imbere mu mucyo n’ubunyamwuga.
FERWAFA IBIVUGAHO IKI?
Ku wa 28 Ukwakira 2023 Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Munyantwari Alphonse, yari yamaze impungenge abari bahangayikishijwe n’imisifurire mu Rwanda avuga ko uzakora ikosa abigambiriye azabiryozwa.
Ibi yabitangaje ubwo
hari hari kumvikana ijambo abasifuzi ahanini ryazamuwe n’abakunzi b’ikipe
ya Rayon Sports nyuma yo kumenya ko umukino wari kubahuza na n’umukeba wabo APR
FC ku munsi wa 9 wa shampiyona wari gusifurwa n’umusifuzi mpuzamahanga
Twagirumukiza AbdoulKarim kandi iri zina ry’uyu musifuzi benshi bakaba
bamushinja kujya mu kibuga ahengamiye ku ikipe ya APR FC.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru
tariki ya 28 Ukwakira 2023, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu
Rwanda (FERWAFA) Munyantwari Alphonse yabajiwe ku cyo abivugaho, maze yongera
kumara impungenge abakunzi b’umupira ko nta musifuzi ukwiriye kurenganya ikipe
ko nabikora abigambiriye ubu agomba kubiryozwa.
Yagize ati “Mu byukuri
ntwabwo twagendera ku marangamutima buri gihe kuko umuntu cyangwa umufana avuze
ko uyu musifuzi atamwifuza natwe tukabikora uko, twazisanga nta n’umusifuzi
numwe ahubwo dufite, icyo nababwira twe (abayobozi) ntidusifura ariko
tuzashyirayo amaso (mu kibuga), nasifura nabi abigambiriye tubimuhore”
Perezida wa FERWAFA muri 2023 yari yavuze ko abasifuzi bagomba kujya baryozwa amakosa abaranga mu kibuga agatuma umusaruro uboneka uhabana n'ibyakagombye kuboneka
AKENSHI NTIBEMERA AMAKOSA BASHINJWA
Mu gihe baba bashinjwa kurenganya amakipe no
kurya ruswa abasifuzi bo mu Rwanda ntibaba bashaka kumva inkuru zibanenga kuko
aho gukosora amakosa usanga baba bashyize imbere kunyomoza ibyabavuzweho.
Ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, Ishyirahamwe
ry’Abasifuzi b’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ’ARAF’ ryandikiye Umunyamakuru wa
RBA, Rugangura Axel rimusaba ibisobanuro byimbitse by’amagambo yatangaje mu
kiganiro Urubuga rwImikino cyatambutse kuri Radio Rwanda, ashyira mu majwi
abasifuzi bamwe na bamwe ko baba bahembwa n’amakipe umushahara uhoraho.
Bitihise ku
wa 14 Ugushyingo 2024 Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda (ARAF) ryandikiye Umuyobozi
wa RBA rimusaba kwihanangiriza abanyamakuru bayo b’imikino ribasinja gusebya
mwuga wabo.
Ku wa 8 Ugushyingo 2024, ni bwo mu kiganiro cya Radio Rwanda
kizwi nk’Urubuga rw’Imikino, humvikanyemo umwe mu banyamakuru bagikora
asesengura ku bunyangamugayo bwa bamwe mu basifuzi bo mu Rwanda.
Imisifurire yo mu Rwanda ikomeje kutavugwaho rumwe
TANGA IGITECYEREZO