Abatoza b'ikipe ya Rayon Sports y'Abagore barangajwe imbere na Rwaka Claude beguye ku mirimo yabo nyuma y'uko bamaze amezi atatu badahembwa.
Ni amakuru yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Werurwe 2025.
Aba batoza barangajwe imbere n’umutoza mukuru, Rwaka Claude, umwungiriza we, Rudasingwa Florian uzwi nka Freury na Dushimimana Djamila ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.
Bandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports begura bitewe n'uko bamaze amezi atatu badahembwa ndetse bakaba bataranahawe uduhimbazamusyi tw'imikino 5 iheruka.
Ibi bibaye mu gihe Rayon Sports WFC yitegura umukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona izacakiranamo na AS Kigali WFC kuwa Gatandatu.
Kugeza ubu iyi kipe niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 44 aho ikurikirwa na Indahangarwa WFC banganya amanota.
Abatoza ba Rayon Sports y'Abagore barangajwe imbere na Rwaka Claude beguye
TANGA IGITECYEREZO