Tariki 18 Kanama 2017 ni itariki itazapfa kwibagirana mu mateka y’Abanyarwanda. Ni itariki Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriyeho kongera kuyobora u Rwanda. Kuri uyu munsi yari intsinzi ikomeye ku banyarwanda benshi bari bamushyigikiye. Mu mujyi wa Kigali ho byari ibicika.
Umujyi wa Kigali ni wo wateguriye abatuye uyu mujyi igitaramo cyo kubyina intsinzi, iki gitaramo cyagombaga kwitabirwa n'abahanzi bakomeye bose bo mu Rwanda barimo The Ben na Kitoko bavuye hanze y’u Rwanda. Usibye aba ariko hari n’abandi bahanzi umuntu atatinya kuvuga ko ari indobanure z’abeza mu bahanzi nyarwanda barimo Senderi, Christopher, King James, Charly na Nina, Jay Polly, Riderman, Urban Boys, Dream Boys, Bruce Melodie n'abandi batari bake.
Aba bakoreye igitaramo muri Parikingi ya Stade Amahoro aho buri wese abinyujije mu ndirimbo ze zikunzwe yashimishije abakunzi be ndetse anabafasha kuryoherwa n’intsinzi ya Nyakubahwa Paul Kagame watsindiye kongera kuyobora u Rwanda imyaka irindwi iri imbere.
REBA AMAFOTO:
Sgt Robert ni we wabimburiye abandi ku rubyiniroDj Ira na Dj Bissoso ni bo bavangavangaga imizikiKwinjira byari ubuntu abanyamujyi bari babukereye ku bwinshi kuri stageSenderi Hit ni we wabaye uwa kabiri ku rubyiniroChristopher imbere y'abanyamujyi bari bitabiriye ari benshiAbanyamujyi bari benshi kandi babukereyeKing James nawe yaririmbiye abanyamujyi babyinaga intsinziAbafana bizihiwe n'iki gitaramoDream Boys bari bitwaje ababyinnyi bakanyujijeho Kitoko wari wongeye gutaramira mu Rwanda yongeye gushimisha abakunzi b'umuziki weJay Polly nk'umuhanzi ukomeye muri Hip Hop yongeye kwigaragazaJay Polly yahamagaye Urban Boys baririmbana Too Much indirimbo igezweho muri iyi minsiUrban Boys nk'itsinda rikomeye mu gihugu bagaragaje ubushongore n'ubukaka muri iki gitaramoCharly na Nina nk'abahanzikazi bagezweho muri iyi minsi bagaragaje ko bamaze kubaka izina rikomeyeRiderman yaririmbye nabari mu myanya y'icyubahiro kwifata biranga barirekuraBruce Melodie yerekanye ko ari umwe mu bafite abafana benshi
The Ben muri iki gitaramo yongeye kwerekana ko akiri ku mitima ya benshi
REBA HANO UKO IKI GITARAMO CYAGENZE MU NCAMAKE
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO