Kigali

Olila High School ni yo yegukanye igikombe cya FUFA muri Uganda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/08/2017 10:03
0


Bizaguma mu mateka y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA) kuva yashingwa mu 1924 ko ikipe ya Olila High School Women Football club yatwaye igikombe gitegurwa n’iri shyirahamwe ku nshuro yacyo ya mbere itsinze Kyebando Gafford Ladies kuri penaliti (3-1) nyuma yuko umukino wari warangiye banganya igitego 1-1.



Ni umukino wakiniwe ku kibuga cya Madibira Primary School ku mugoroba wo ku Cyumweru, imbere y’abafana batari bacye, biza kurangira Olila ikoze amateka yo kwegukana igikombe cyateguwe ku nshuro ya mbere n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA Women’s Cup 2017).

Olila yabanjwe igitego mu gice cya mbere ariko baza kukishyura kuri penaliti nyuma yaho Elsie Najjemba umunyezamu wa Gafford yategaga Fazilah Ikwaput mu rubuga rw’amahina.

Abafana

Bahawe iyi penaliti ndetse Cissy Natntongo ayiboneza mu izamu bahita banganya igitego 1-1 kugeza ku munota wa 90’ ubwo byabaye ngombwa ko hitabazwa penaliti.

Olila yaje gutabarwa cyane n’umunyezamu wayo Karungi Vanessa wabashije gukuramo penaliti imwe , abakinnyi bayo barimo; Cissy Nantumbwe, Norah Alupo na Siporosa bazinjiza neza mu gihe Lydia Namutebi ariwe mukinnyi rukumbi wa Gafford wabashije kwinjiza penaliti kuko Sandra Nantumbwe, Annick Sophia na Shakira Mutibwa barazihushije.

FUFA Women’s Cup ni rimwe mu marushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA). Iri rushanwa ryiyongera ku yandi arimo; FUFA Uganda Cup (Abagabo) kuva mu 1971, FUFA Big League kuva mu 2010 na FUFA Women Elite League kuva mu 2015.

Olila High School (Umutuku) yabanjwe igitego iza kukishyura inatwara igikombe

Dore abakinnyi babanje mu kibuga:

Gafford Ladies XI: Elsie Najjemba, Josephine Nakyewa,  Lydia Namutebi, Florence Nakalule, Hajara Nassuna, Gertrude Karungi, Sandra Nantumbwe,Lilian Veronica, Shakira Mutibwa, Monica Namwase

Olila High XI: Vanessa Edith Karungi, Gillian Akandida, Marion Amangat,Ariong Eunice,Wilmer Nantumbwe,Illamai Magdalene, Sharon Achieng, Cissy Nantongo, Fazirah Ikwaput, Ritah Nabossa

Dore uko ibihembo byatanzwe ku bantu ku giti cyabo (Individual Awards):

Umukinnyi w’irushanwa– Nabossa Ritah (Olila)

Uwatsinze ibitego byinshi– Fazilah Ikwaput (Olila – 5 goals)

Umunyezamu mwiza– Vanessa Karungi (Olila)

Umutoza mwiza – Saddam Cifu Mpande (Olila)

Igihembo cy’ubworoherane-Taggy High School

Abanyamakuru bakoze akazi neza:

Radio– Solomon Ssaka (Innerman FM)

Print -Makhtum Muziransa (Daily Monitor)

Online– Fred Mwambu(Futaa.com)

Olila High School imanika igikombe

Gafford Ladies yatahanye umwanya wa kabiri

AMAFOTO:FUFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND