Chairman wa APR FC Brig. Gen Deo Rusanganwa yashimangiye ko kugeza ubu umusaruro w’umutoza wa APR FC utaraba mubi kugeza ubwo bavuga ko yakwirukanwa.
Kuri uyu wa Gatanu itariki 7 Gashyantare 2025 abayobozi ba APR FC barangajwe imbere na Brig.Gen Deo Rusanganwa n’umutoza w’ikipe Darko Novic bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, cyari kigamije kurebera hamwe aho ikipe ihagaze mbere y’uko itangira gukina imikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier Peague 2024-25.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Brig.Gen Deo Rusanganwa yabajijwe ku kijyanye no kwirukana umutoza Mukuru wa APR FC, Darko Novic, asubiza ko n’ubwo hari benshi bamusabira ko yakwirukanwa, kugeza ubu umusaruro afite utamwemerera kwirukanwa kuko utari waba mubi.
Brig.Gen Deo Rusanganwa yagize ati: “Umutoza tugomba kubaha amasezerano afitanye n’ikipe, njya numva munayasobanura ko muranayazi uko ateye. Ushobora kwibaza impamvu yahawe amasezerano ameze kuriya, ariko wakwibaza uti yari yatakaza angahe.
Umutoza bagenda bamugenzura n’amanota afite. Ejo bundi yatwaye igikombe cy’Intwari, navuga ko amanota yatakaje ari uko atatwaye CAF Champions League na Rwanda Super Cup, ubwo navuga ko mu manota ye amaze gutakaza make. Ntabwo aratakaza 50% ngo tube twareba ibyo kumwirukana.
Brig.Gen Deo Rusanganwa yagarutse ku kuba abakunzi ba APR FC nta cyizere bafitiye umutoza wabo Darko Novic, ariko avuga ko icya mbere ari ukubaha amasezerano afitanye n’ikipe. Ati "Ariko ngo murabona nta cyizere? Nta cyizere ariko reka tubanze twubahe amasezerano."
N’ubwo umutoza wa APR FC yatakaje igikombe cya CECAFA Kagame Cup ubwo bakinaga na Red Allows ku mukino wa nyuma, Brig.Gen Deo Rusanganwa yavuze ko icyo gikombe kitari mu byo umutoza yasabwe gutwara. Mu bikombe Darko Novic yasabwe gutwara ibyo yatakaje ni CAF Champions League na Rwanda Super Cup ariko yegukanye igikombe cy'Intwari.
Mu bikombe Umutoza wa APR FC agihangana no gutwara harimo Igikombe cya shampiyona ya Rwanda Premier League n’igikombe cy’Amahoro. Mu gihe uyu mutoza yatwara ibi bikombe byombi mu gihe ibyo kwirukanwa bizasaba ko azaba yagize amanota make bagendeye ku kiri mu masezerano, ntabwo byaba bigikunze kuko yaba yegukanye ibikombe bitatu muri bitanu yasabwe.
TANGA IGITECYEREZO